Nyagatare: Hari abagirirwa nabi n’Abarembetsi kuko babatanzeho amakuru

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyagatare batangaza ko bagirirwa nabi n’Abarembetsi babaziza ko babatanzeho amakuru ngo bafatwe.

Abaturage bavuga ko bagirirwa nabi n'abarembetsi bijejwe ko umutekano wabo urinzwe
Abaturage bavuga ko bagirirwa nabi n’abarembetsi bijejwe ko umutekano wabo urinzwe

Abarembetsi ni abantu bazwiho gucuruza ikiyobyabwenge cya kanyanga bayikuye muri Uganda.

Batanga urugero nko mu murenge wa Katabagemu hari umuyobozi w’umudugudu wakubiswe n’Abarembetsi ubu akaba arwaye, amerewe nabi.

Kagara Filippe, umuyobozi w’umudugudu wa Burumba we avuga ko ubu yamaze guhabwa integuza ko azagirirwa nabi kubera Abarembetsi yafatishije mu mpera za 2016.

Agira ati “Namenye ko Abarembetsi baje mpamagara Polisi dufata umwe abandi barindwi baraducika ariko bantumyeho ko bazangirira nabi. Sinkigenda uko mbonye! Mudufashe aba bantu batumereye nabi.”

Ibyo ngo bituma bamwe mu baturage bagira ubwoba ntibatange amakuru nkuko babisabwa.

Abo baturage bijejwe ko umutekano wabo urinzwe. Ariko zibasaba kujya batangira amakuru ku gihe kugira ngo barindwe abaza kubihimuraho.

Mu nama yahuje Guverineri w’Intara y’Iburaasirazuba, Judith Kazaire n’abagize inama y’umutekano yaguye mu mirenge yo muri Nyagatare, tariki ya 05 Mutarama 2017, yavuze ko buri wese afite inshingano zo kubungabunga umutekano.

Agira ati “Twe abayobozi mu nzego z’ibanze, nta mpamvu n’imwe dufite yasobanura uko umuturage yabura umutekano we n’uw’ibyo atunze. Awubuze bibangamira iterambere rye kandi ubuyobozi bwifuza ko akira.”

Akomeza avuga ko kubungabunga umutekano bisaba guhozaho hadakwiye kubaho kwirara.

Umutekano ngo ubungabunzwe nkuko byifuza bimwe mu biwuhungabanya birimo Kanyanga, byagabanuka.

Guverineri Judith Kazaire ahamagariira abayobozi mu nzego z'ibanze kwita ku mutekano
Guverineri Judith Kazaire ahamagariira abayobozi mu nzego z’ibanze kwita ku mutekano

Guverineri Kazaire ahamagarira abayobozi guhangana n’icuruzwa ry’icyo kiyobyabwenge kuko ariyo ntandaro y’ibyaha bitandukanye birimo gukubira no gukomeretsa n’urundi rugomo.

Mu kurushaho kubungabunga umutekano, abayobozi b’inzego z’ibanze biyemeje gukaza amarondo yadohotse hamwe na hamwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka