Nyagatare: ECOBANK yibwe, hakekwa abayobozi bayo

Banki ya ECOBANK ishami rya Nyagatare yibwe asaga miliyoni 96Frw,ariko harakekwa abayobozi bayo baburiwe irengero.

Ishami rya Ecobank muri Nyagatare ryibwe
Ishami rya Ecobank muri Nyagatare ryibwe

Ahagana saa tatu za mu gitondo kuri uyu wa mbere tariki 25 Nzeli 2017, nibwo amakuru y’uko iyo banki yibwe yatangiye gukwirakwira.

Bamwe mu bakozi bakorera iyo banki, bemeza ko amafaranga yibwe ku wa gatandatu hagati ya saa saba z’amanywa na saa kumi z’umugoroba. Bavuga ko abibye babanje kwica ibyuma bifata amashusho (Cameras) mu rwego rwo kujijisha.

Umwe muri abo bakozi yavuze ko akazi karangiye saa saba kuri uwo wa gatandatu, uwakiraga abakiriya yatashye agasigamo abayobozi be. Yongeraho ko na bo batashye, basigiye imfunguzo umuzamu ngo azihe umukozi wo mu rugo, kuko aho babaga ari mu rugo rumwe n’aho inyubako ya banki iri.

Bemeza ko amafaranga batwaye ari ayari mu mutamenwa warimo miliyoni 77.849.574Frw,Amadorari y’Amerika 17.725, Amayero 3,575 n’Amalivre Siteriring 200. Ubariye ku ivunjisha ry’uyu munsi akaba angana 96,424,324Frw.

Bikekwa ko impamvu bibye Banki bakoreraga, ari uko bari bamenyeshejwe ko hazaba inama izagena uko iri shami rizaba rikora by’agateganyo kugera tariki 5 Mutarama 2018, ubundi rigafunga burundu.

IP Jean de Dieu Kayihura umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Uburasirazuba, avuga Polisi yabimenye biturutse mu buyobozi bukuru bw’iyi banki i Kigali.

Ati “Abakekwaho kugira uruhare muri iki cyaha barimo gushakishwa, turi mu iperereza, harakekwa abantu babiri ari bo umuyobozi w’agateganyo wa Banki n’uwari ushinzwe ibikorwa byayo (Operations Manager).”

Yemeza ko Polisi igiye kuganira n’ibigo by’imari bakajya babanza kumenya neza abakozi bagiye guha akazi n’ubwirinzi kugira ngo bitazajya biborohera kwiba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

kuki mudashyira amafoto yabo kunkoranyambaga go tubabone unabafatet

NDACYAYISENGA yanditse ku itariki ya: 12-10-2017  →  Musubize

Ni uguca izo ngeso ku ma bank

DUSENGUMUREMYI PACIFIQUE yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

Mu ma weekend bank nyishi nibwozibwa.nukubamaso.abo bahanwe

DUSENGUMUREMYI PACIFIQUE yanditse ku itariki ya: 11-10-2017  →  Musubize

BNR nitabare ifunge iyi baringa ngo bank itazatwara cash z’abanyarwanda.

Alias yanditse ku itariki ya: 28-09-2017  →  Musubize

ikosa ryakozwe na banki yabateguje ko akazi kabo kazahagarara burundu bahitamo kwishakira igishoro

jd yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

ubwo ibyosamahano?! kwiba bank! abobantu nibafatwa babakanireurubakwiye.

KWIZERA benjame yanditse ku itariki ya: 26-09-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka