Mwendo: Umugore yinjiye mu kigo cy’ishuri atera umunyeshuri icyuma
Umugore ucururiza amandazi hafi y’Urwunge rw’Amashuri rwa Rwingwe rwo mu Murenge wa Mwendo, mu Karere ka Ruhango, yinjiranye icyuma mu kigo agitera umwana yahuye nawe.
Amakuru agera kuri Kigali Today yemeza ko uyu mugore witwa Nyiransabimana Alice yateye icyuma umukobwa witwa Mukeshimana w’imyaka 18 amuziza ko bagenzi be bamuririye amandazi azwi nka "Bangiya."
Mu kiruhuko cya saa sita nibwo abanyeshuri bagiye kugura izo bangiya, zikorwa mu ifu y’imyumbati, ariko bageze aho acururiza hafi y’ikigo bahita baterura indobo irimo izo bangiya barazirya.
Mu kwihimura n’umujinya mwinshi, Nyiransabimana yazanye icyuma yinjira mu kigo, ahura na Mukeshimana bwa mbere ahita akimutera ku rushyi rw’akaboko.
Umunyamabanga nshingwabikorwa Ntivuguruzwa Emmanuel yavuze ko uyu Nyiransabimana yajyanywe kuri sitasiyo ya Polisi y’Umurenge wa Byimana. Yavuze ko umunyeshuri atakomeretse cyane, kuko yahise avurwa agasubira kwiga.
Yavuze kandi ko basabye ubuyobozi bw’ikigo kukizitira kuko ari imwe mu ntandaro z’abinjira batabyemerewe.
Ibitekerezo ( 22 )
Ohereza igitekerezo
|
Nubwo ntazi neza uko abo bana bagaburirwa, ariko ndakeka ko abateruye indobo irimo ayo mabanjiya bitatewe cyane n’inzara. Kuko abana aho bava bakagera bakunda ibintu birimo amavuta. Reba uko bakunda IFIRITI, AMANDAZI, CAPATI n’ibindi nkibywo. Hari ibigo bikomeye bimwe na bimwe byo mu majyepfo.Ariko usanga biba ngombwa ko ababyeyi bongera akantu kuri Minerval kugirango abana bajye babona amandazi nibura rimwe mu cyumweru. Ntabwo ari inzara, n’ubwo wabaha iki? Gusa harimo ni ibyo by’ukuntu ikigo cyubatswe, kiyobowe, kibonwa n’abaturage. Nkubwo animateur wabo byageze ahongaho ataramenya ko abana hari umuntu bambuye BANJIYA ZE?
Ibyosibinu Uwomugore Yakoze Nahanwe Pepe
mana we! ubugome nkubu buracyabaho se ubutabera bumukurikirane rwosep!
Directeur w’ikigo yaba arenganye kuko uretse kwigiza nkana niba nawe warigeze kuba umunyeshuri ikigo uko cyaba kizitiye kose abanyeshuri ntibabura aho basohokera. Ikindi kandi kunyaga umuturage ibyo yazanye yicururiza nawe yishakira imibereho, ntabwo arikinyabupfura umuntu akura ku ishuri gusa bituruka no kuburere bucye mumuryango aturukamo kuko burya ababyeyi bacu nibo baduha uburere bwibanze mwarimu nawe agashyiraho ake nyuma. Twihanganishije uwo mwana watewe icyuma.
So where is the justice,Where is the peace you talk about
Uyu si umugore ni umugome wambaye umugoma bamushyikirize inkiko akatirwe afungwe.Ntanisoni agatinyuka agatera umwana icyuma.???!!!kabone niyo yaba yamwibye amaf nkanswe bamgia zo mu ifu yimyumbati
ubuyobozi bw’ikigo burakabije .kuyobora ikigo ntamuzamu ntaho biba ikindi kandi biragaragara ko Ababa ntagikurikirana rwose abayobozi bibigo bisubireho.
Ariko mbega ibugome impa mvu ndabona Atari banjiya ahubwoni ubugome yari asanganywe. Ariko abarezi bacu badushakire n’indangagaciro .
Ababyeyi bashyire imbaraga mu kubonera abana ifunguro bafatira ku ishuri ejo badahemuzwa n’inzara. Abayobozi b’amashuri na bo bafate ingamba zo gucunga umutekano w’amashuri bashinzwe.
Ngewe nafunga Directeur wikigo kuko ntabwo ariko kurerera ababyeyi ikigo kutagira umuzamu kibaho?ahubwo bazoroga nabanyenshuli kubera kwinjira mukigo ukobishakiye.Directeur akwiye kubibazwa ubwo nuburangare bw’umuyobozi w’ikigo nibamuhane