Musanze: Abadashoboye kwiyambutsa imihanda bashyiriweho abazajya babambutsa

Polisi y’igihugu ikorera muri Musanze yashyizeho abantu bazajya bambutsa abanyeshuri n’abandi bantu, imihanda ya kaburimbo hagamijwe kwirinda impanuka.

Abantu bakuru nabo batazi kwambuka imihanda bazajya bambutswa
Abantu bakuru nabo batazi kwambuka imihanda bazajya bambutswa

Uyu muhango watangijwe ku mugaragaro na Polisi y’igihugu ikorera mu karere ka Musanze, tariki ya 26 Ukwakira 2016.

Abo bantu, babihuguriwe, bazajya bambutsa abanyeshuri bava cyangwa bajya ku ishuri n’abandi bantu bakuru batazi kwiyambutsa imihanda yo mu mujyi wa Musanze iba irimo urujya n’uruza rw’ibinyabiziga.

Ibyo ngo bizakumira impanuka; nkuko IP Etienne Kabera, ushinzwe umutekano wo mu muhanda mu karere ka Musanze, abivuga.

Agira ati “Iki gikorwa cyo gushyiraho abantu bashinzwe kwambutsa abanyeshuli mu masangano y’imihanda bizagabanya impanuka ndetse bitume n’ababyeyi babo bana batekana aho bari hose batikanga impanuka.”

Polisi y'igihugu muri Musanze yashyiriyeho abanyeshuli uburyo bwo kujya bambutswa imihanda
Polisi y’igihugu muri Musanze yashyiriyeho abanyeshuli uburyo bwo kujya bambutswa imihanda

Polisi ivuga ko mu karere ka Musanze nibura buri kwezi abantu bane bahura n’impanuka zikabasigira ubumuga cyangwa se bamwe muri bo zikabahitana.

Itanga urugero rw’umunyegare mu minsi ishize wagonzwe n’ikamyo ari mu isangano y’umuhanda mu mujyi wa Musanze agahita ahasiga ubuzima.

Niyo mpamvu rero ngo yahise ihugura abantu, ibigisha uburyo bazajya bambutsa abadashobora kwiyambutsa iyo mihanda yo mu mujyi.

Umwe mu bahuguriwe kwambutsa abanyeshuli mu mujyi wa Musanze
Umwe mu bahuguriwe kwambutsa abanyeshuli mu mujyi wa Musanze

Umurungi Yvette, umwe mu bari bitabiiriye uwo muhango, yabwiye Kigali Today ko yishimiye kuba abana babo bagiye kujya bambutswa imihanda n’abantu babihuguriwe.

Agira ati “Hari ubwo umuntu yatumaga umukozi kwambutsa umwana umuhanda nawe ubwe atazi kuwiyambutsa, ubwo rero aho wicaye ku kazi cyangwa mu rugo ukumva nabyo nta mahoro biguhaye ariko ubu imitima isubiye mu gitereko.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

GOD BLESS YOU

Kk yanditse ku itariki ya: 29-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka