Muhima: Iduka ricuruza amapine ryafashwe n’inkongi y’umuriro

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 13 Mata 2017, Iduka ricuruza amapine riherereye mu Mujyi wa Kigali, mu Murenge wa Muhima ryafashwe n’inkongi y’umuriro.

Iduka ricuruza Amapine ryafashwe n'inkongi y'Umuriro
Iduka ricuruza Amapine ryafashwe n’inkongi y’Umuriro

Iyi nkongi bitaramenyekana icyayiteye, yibasiye iri duka guhera mu ma saa kumi n’ebyiri n’igice nk’uko umwe mu bayibonye itangira yabitangarije, Kigali Today.

Ubu Urwego rwa Polisi rushinzwe kurwanya inkongi, rukaba rwahageze rwatangiye guhangana nayo, nk’uko Umuvugizi wa Polisi ACP Theos Badege yabitangaje.

Yagize ati" Uyu muriro kuwuzimya ntibyoroshye kuko amapine yafashwe ni menshi, ariko Polisi yatangiye ibikorwa byo kuwuzimya."

Iyi nkongi yaje ari nyoinshi kubera amapine yafashwe ari menshi
Iyi nkongi yaje ari nyoinshi kubera amapine yafashwe ari menshi
Polisi ishinzwe guhangana n'inkongi yahageze irimo guhangana nayo
Polisi ishinzwe guhangana n’inkongi yahageze irimo guhangana nayo
Iri kwifashisha ibimodoka byabugenewe mu kuzimya iyi nkongi
Iri kwifashisha ibimodoka byabugenewe mu kuzimya iyi nkongi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Niba bafite insurance biroroshye.ariko kandi nkangurira abacuruzi gushinganisha ibicuruzwa byabo

J.Paul yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Murino Minsi inkongi ziri kwibasira benshi nugusenga cyane.

Ladislas yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka