Mahama: Polisi yafunze 32 b’impunzi bakurikiranyweho gukoresha ibiyobyabwenge no kutagira ibyangombwa

Polisi y’u Rwanda yemeje ko ifunze bamwe mu mpunzi z’Abarundi yafatiye mu nkambi y’i Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe, ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize.

Inkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe
Inkambi ya Mahama iherereye mu Karere ka Kirehe

Polisi ivuga ko abafunzwe bagera kuri 25 ngo bakurikiranyweho gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge ndetse n’abadafite ibyangombwa byuzuye by’impunzi.

Bafungiwe kuri stasiyo ya Polisi mu Karere ka Kirehe n’i Remera mu Mujyi wa Kigali, nk’uko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Bosco Dusabe.

Yatangaje ko Polisi yakoze igikorwa cyo gusaka mu nkambi ku itariki ya 22/7/2017 "kigamije gukumira no gushaka abanyabyaha, kuko yari ifite amakuru ko iyo nkambi yaba irimo abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge".

IP Dusabe ati:"Twahasanze ibiyobyabwenge birimo urumogi n’inzoga z’inkorano n’ubwo bitari byinshi cyane,hafashwe abantu 32 harimo n’abatujuje ibyangombwa ".

Ati:"Ubu abagera kuri barindwi bamaze kurekurwa kandi iperereza ku bandi 25 basigaye rirakomeje".

Polisi y’u Rwanda ivuga ko icyo gikorwa cyo gusaka mu nkambi gisanzwe kibera n’ahandi mu gihugu , kandi ngo gikorwa mu rwego rwo gukumira ibyaha.

Muri rusange ariko ngo umutekano wifashe neza mu nkambi ya Mahama, ibyaha biharangwa birimo ibiyobyabwenge, amakimbirane yo mu ngo, ihohotera rishingiye ku gitsinda ni nk’ibyo basanga ahandi.

Polisi ikomeza ivuga ko gahunda zo kurwanya ibyaha binyuze mu bufatanye bwa Polisi, abaturage n’abayobozi zinakoreshwa mu nkambi z’impunzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Mubisanzwe ndimubafashwe ivyomwanditse sivyo mwadusambishije mugusamba gusa kimwe nuko mutokwumva amabwire yimpunzi kuk twama tuhohoterwa tuzira ubusa ivyotutazi vya politique arivyo twahunze mugabo tukabisanga iyotwahungiye twahunze gufurwa tuzira ubusa ariko umenga ntaho twavuye ntahotwagiye muze muritondera amakuru yimpunzi kuk azobakoresha amakosa kuk atanga amakuru atariyo baronderera inda ihohoterwa mbonye kuva mvuka ntaho naribwaribone agasho nafunzwe mugihugu cu Rwanda ntabwo naribwagafurwe kuva mvamunda y’a maman kandi mpohoterwa gufrwa imisi 26jours ataco nzira mugbo ababikoze Bose ndabahariye imana ibababarire nanubu nopfa noba nishwe nabarundi bagenzi banje kuk umunyarwanda akora icawe nabarundi kimwe ndashimira igihugu cu Rwanda kuk nazi gutohoza neza ntawo barenganya kuk bansambishije atankoni atakinurwa atanikofi bankubse uwite abahezagire kutohoza ryabo kuk bakubaza batuje atanduru nubwo woba ubesha ushobora kubwiriza ukabaha ukuri kuk barigishijwe gufata imfurwa neza atagahohotero vraiment ndipfuza abarundi kobomra nkabanya Rwanda mundero murakoze

Niyonkuru Nestor yanditse ku itariki ya: 14-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka