Kwica abantu no gutwika imodoka, ibyaranze igitero cya Nyabimata

Abatuye Akarere ka Nyaruguru batunguwe n’igitero simusiga cy’abantu bataramenyekana bahitanye abaturage babiri banatwika imodoka y’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata.

Imodoka ya Gitifu wa Nyabimata yatwitswe
Imodoka ya Gitifu wa Nyabimata yatwitswe

Icyo gitero cyabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Kamena 2018, abantu bitwaje intwaro zirimo n’imbunda bateye mu Mudugudu wa Rwegere mu Murenge Nyabimata bagamije ibikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Uretse abantu babiri bishwe barashwe, n’Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo Murenge Nsengiyumva Vincent yakomerejwe n’ayo masasu, arashwe ku ijosi.

Ntibagarukiye aho kuko banatwitse imodoka ye, ndetse n’icumbi yabagamo hamwe n’indi moto y’umumotari. Andi makuru ni uko hari abantu baburiwe irengero, bikaba bivugwa ko bashimuswe.

Abatangabuhamya bavuga ko abo bantu bageraga kuri 30 ariko abenshi muri bo bakaba bari bitwaje intwaro gakondo.

Moto y'umumotari nayo yatwitswe irakongoka
Moto y’umumotari nayo yatwitswe irakongoka

Aya makuru turacyayabakurikiranira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Mbega ubugome! Dukaze amarondo

Odette yanditse ku itariki ya: 20-06-2018  →  Musubize

Mbega ubugizi bwa Nabi !hakorwe iperereza izo nkoramaraso zihanwe kdi harebwe Niba bidafitanye isano Ya Hafi nabahekuye urwanda! Hongere hakazwe uburinzi. Mwihangane

Odette yanditse ku itariki ya: 20-06-2018  →  Musubize

twihanganishije ababuriye ababo muri ububugizi bwanabi,izi nkozi zibibi nizihigwe zifatwe kbs

Ndahayo olivier yanditse ku itariki ya: 20-06-2018  →  Musubize

ababuze.ababo.twifatayenabo.imanaibarinde

NTAKI yanditse ku itariki ya: 21-06-2018  →  Musubize

Nitwugarire kuko ndabona twugarijwe. Imana irinde URwanda rwacu twoye gusubira mubihe nk’ibyo twavutse tubamo. Turashaka amahoro, tukabyara, tukarera, tugatuza mu gihugu kizira intambara n’ubundi bwicanyi aho buva bukagera. Abashoza intambara bamenyeko ntawe utangiza intambara ngo ayirangize!

today yanditse ku itariki ya: 20-06-2018  →  Musubize

NUKWIHANGANA KBX

JADO yanditse ku itariki ya: 20-06-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka