Kuvugira kuri telefone utwaye imodoka bishobora kuzagucisha amande y’ibihumbi 100Frw

Polisi y’igihugu yatangaje ko amande acibwa ku makosa akorerwa mu muhanda ashobora kwikuba inshuro icumi mu gihe byagaragara ko amakosa atagabanuka mu muhanda kandi agateza impanuka.

Polisi yahagurukiye abagenda mu modoka bavugira kuri telefoni
Polisi yahagurukiye abagenda mu modoka bavugira kuri telefoni

Polisi ivuga ko iri ari itegeko risanzwe ririho kandi ryagiyeho mu 1987 rikaba riboneka kuri nomero ya 34.

Polisi ivuga ko nubwo rititabazwa ngo mu gihe bigaragaye ko ibyaha bikorerwa mu muhanda bitagabanuka ryashyirwa mu bikorwa.

Umuvugizi wa Polisi urwego rushinzwe trafic, SSPT JMV Ndushabandi yatangaje ko bari mu bukangurambaga bwo gukangurira abantu kugabanya amakosa akorerwa mu muhanda birimo uburangare no kuvugira kuri terefoni.

Yagize ati “Ntabwo turatangira guca amande yikubye inshuro icumi kuri bimwe mu byah bikorerwa mu muhanda birimo uburangare no kuvugira kuri terefoni.

“Gusa turi kubikangurira abantu, tubabwira ko niba bidahagaze igihe icyo ari cyo cyose iryo tegeko ryatangira gukurikizwa.”

Polisi ivuga ko impanuka nyinshi akenshi zituruka ku burangare buterwa n’ibintu byinshi birimo na terefoni. Gusa kugeza ubu nta mibare irashyirwa ahagaragara igaragaza uko iki kibazo giteye.
Bamwe mu bashoferi basanga guhana cyane atari byo bigabanya ibyaha ko ahubwo bishobora kurengana kw’abashoferi bato.

Umwe yagize ati “Mfite impungenge ko rubanda rugufi ari rwo ruzajya rucibwa ayo mande, mu gihe abakomeye bo bazakomeza kwikorera ayo makosa rimwe na rimwe dore ko ari na bo badukoresha amakosa.”

Mu gihe kuvugira kuri terefoni utwaye imodoka byava ku 10.000Frw bikajya ku bihumbi 100Frww, uwatwaye yasinze yajya yishyuzwa miliyoni 1,5Frw mu gihe ubundi byari ibihumbi 150Frw.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

ariko muzashyireho parikingi zaterefon yuko ntazo tubona

twemerimana anatol yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

mukangurire n’abamotari kuko telefoni zabo zihora mulicasiki.

Bernard yanditse ku itariki ya: 9-02-2018  →  Musubize

numva ukuntu mwakora cyagabanya imoanuka mumuhanda ari camera z’zirikumihanda hose mugihugu noneho kuri buri station ya police kumurenge hakaba ariho haba control room , ikavugana na tragic police iri kuri roadblock mwahisemo. mukajya muhana izomodoka. naho nimugumya gukuba ibi hano, congera ibiciro bya assurance ibyo byongera ruswa kuko umuyobozi w ikinyabiziga areba gutanga ayo amafaranga akayagabana ushinzwe kumuhana. mbona hazaba n ikibazo cyo gutunga assurance mpimbano nabyo banyakubwa mubirebe neza. niteguye gutanga inkunga y igitekerezo y ukuntu impanuka zagabanuka mumuhanda kakandi hakoreshejwe aba police bakeye kuko bafite akazi kenshi.murakoze.

Jado yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize

Ariko se wamugani ko bavuga ngo bakuba inshuro 10 ubu ibyazamuwe byo barabiketse tuvuge ko batagikora amakosa ngaho mumbwire umuvuduko ntimwawushyizs kubihumbi 50 byaragabanutse se kubera ubwoba bwo gutanga ama faranga menshi ntimwarinze iyo mushyira mumamodoka utwuma tugabanya umuvuduko iyo baba barabitinye bari kugenda gahoro ariko byarananiranye abasinzi amande SI ibihumbi 150 gucika ushinzwe umutekano wo mumuhanda igihe aguhagaritse ukanga s’ibihumbi 180 ntibabikora se kuzamura
Amande rwose sibyo bigabanya amakosa

Rwose icyo mbisabira s’ukwanga ko muzamura gusa mujye mumenya ko harababirenganiramo
Umuntu ukamutiza imodoka ugasanga aguteje ibyo bibazo akigendera kandi wabonaga Ari inyanga mugayo
Muzabitekerezeho neza
Ngaho mugire Amahoro y’Imana

Assumani yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka