Kutubahiriza amabwiriza y’ibyapa mu muhanda bifatwa nk’ubugizi bwa nabi – Police

Polisi y’Igihugu yongeye gushimangira ko gutwara ikinyabiziga umuntu atubahiriza amabwiriza n’ibyapa biri mu mihanda, bifatwa nk’ubugizi bwa nabi.

Byatangarijwe mu kiganiro abayobozi bayo bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 02 Mutarama 2017.

ACP Twahirwa Celestin (Ibumoso), CP George Rumanzi (Hagati) na ACP Morris Muligo ( Iburyo)
ACP Twahirwa Celestin (Ibumoso), CP George Rumanzi (Hagati) na ACP Morris Muligo ( Iburyo)

Ikiganiro cyari kigamije kugaragaza uko umutekano muri rusange wari wifashe mu gihugu, mu gihe cy’iminsi mikuru abanyarwanda bavuyemo.

Komiseri wa Polisi uyobora ishami rishinzwe umutekano mu mihanda, CP George Rumanzi muri iki kiganiro yagarutse ku iraswa ry’amamodoka abiri ryabaye mu mpera z’umwaka wa 2016.

Yavuze ko kuba harakoreshejwe imbaraga kugira ngo izo modoka zihagarikwe bitahubukiwe, ahubwo byari bikwiye mu rwego rwo gukumira ibyago bikomeye abazitwaye bashoboraga guteza.

Yagize Yagize ati "Turatanga ubutumwa ku batwara ibinyabiziga bwo kubahiriza ibyapa n’amabwiriza yo mu muhanda aho babisanga hose n’aho biri ngombwa.

Niba usanze umuhanda wafunzwe umenye ko ari ku bw’umutekano wawe n’uwabandi. Utabyubahirije bifatwa nk’ubugizi bwa nabi".

CP Rumanzi yagarutse ku kibazo kibajijwe cyane, aho benshi bibajije niba gukoresha intwaro ari ihame ku basuzuguye ibyapa n’amabwiriza mu muhanda .

Yagisubije agira ati” Ntabwo hakoreshejwe intwaro nko guhubuka, ahubwo bwari bwo buryo busigaye bwo kwitabazwa.

Iyo modoka itazwi icyo yari yikoreye n’icyo uyitwaye agamije, yagombaga guhagarikwa ku ngufu."

Komiseri Rumanzi yatangaje ko muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka umutekano muri rusange wagenze neza, n’ubwo impanuka zahitanye abantu umunani, zigakomeretsa batandatu.

Abakuru ba Polisi mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa mbere
Abakuru ba Polisi mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere

Ugereranyije n’Umwaka wa 2015, Komiseri wa Polisi ushinzwe Ubugenzacyaha, ACP Morris Muligo yatangaje ko muri uyu mwaka wa 2016 ibyaha byagabanutseho 12%, akaba ari ikintu cyo kwishimira.

Yanavuze ko mu mpera z’umwaka wa 2016, hagaragaye cyane ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge , aho kuva ku tariki 22 Ukuboza hafashwe abantu 22 kubera gukoresha ibiyobyabwenge.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Iyo mvugo nawe ukoresheje ntabwo ari nziza na gato, biragaragara ko nawe ufite aho ubogamiye kandi ko uzi ukuri, ubwira abantu n’umujinya mwinshi ngo nibagende bajye kwiga amategeko y’umuhanda ubona ko abantu ari injiji ko ari wowe uzi ubwenge wowe amategeko wayigiye he ? Kugirango uzadufashe kuyasobanukirwa, icyo nakubwira ni uko ntagahora bahanze kandi turi mugihugu kigendera ku mategeko rule of law bitandukanye ko nta institution iri hejuru yayo cyangwa umuntu kugiti rule by law niba ariko abantu batekereza baba bibeshya murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Abantu batwara ibinyabiziga mu mugi wa kigali nibo batazi amategeko y’umuhanda abandi bo bakaba bayazi, who ndumva ari ugushaka kwikuraho icyaha kuko umuntu were wica amategeko y’umuhanda igihano ntabwo ari ugukubitwa amasasu , kiriya ni icyaha gito , kandi na police ntabwo igaragaza ko yari isanzwe imufiteho amakuru ko ari umugizi wa nabi, ibyo nta gushidikanya ko intwari hakoreshejwe mu buryo bunyuranije n’amategeko bityo icyaha ni gatozi uwagikoze agomba kugezwa imbere y’ubutabera akabihanirwa kandi yaba umwere akarekurwa bikava mu magambo no kwitana ba mwana murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Ndagirango nbanze nihanganishe umuryango wuyu nyakwigendera nzamwita kuba twamubuze birababaje ariko nagirango tugaruke kubyerekeye abantu batwara Imodoka mumugi wa kigali nkaho batazi amategeko agenga imihanda mbere na mbere kirazira gutwara imodoka wanyoye,ikindi kuki yabonye barier ntahagarare? Ikindi urenga barier ugashaka kugonga umupolisi wunvako atari amakosa? Mubihugu byinaha I burayi tuba iyo bigenze gutyo barakurasa ,soit wafatwa bakagufunga ntiwongera gutunga driving licence, icyo gihe ujya muri court.kandi ikibazo cyabashoferi murasuzugura.nabonye uburyo police itukwa nicaye mumodoka agahinda karanyica.mwige amategeko yumuhanda please

alias yanditse ku itariki ya: 2-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka