Kudakorerwa ubutabazi bw’ibanze bituma benshi bahitanwa n’impanuka

Umuryango washinzwe n’abaganga bo mu Rwanda (HPR) utangaza ko abantu benshi bahitanwa n’impanka kubera kudakorerwa ubutabazi bw’ibanze mbere yo kugezwa kwa muganga.

Dr Nzeyimana Innocent asobanura akamaro k'ubutabazi bw'ibanze mu gihe habaye impanuka
Dr Nzeyimana Innocent asobanura akamaro k’ubutabazi bw’ibanze mu gihe habaye impanuka

Uyu muryango utangaza ibi mu gihe ngo mu Rwanda haba impanuka z’ibinyabiziga zigahitana abantu benshi kandi bitari bikwiye.

Batanga urugero bagaragaza ko nko mu gice cya mbere cy’umwaka wa 2015 gusa, impanuka zahitanye abantu 200 naho 300 barakomereka bikakomeye.

Iyo mibare ngo iri hejuru ariko ngo abantu bamenye ibijyanye n’ubutabazi bw’ibanze yagabanuka.

Ikindi ngo ni uko umubare w’abahitanwa n’impanuka ku isi buri munsi ugera ku 3400. Ukaba ngo uruta uw’abahitanwa na SIDA, Malaria n’igituntu biri hamwe.

Dr Nzeyimana Innocent wungirije umuyobozi wa HPR agira ati “Umubare munini w’abahitanwa n’impanuka uterwa n’uko baba batabonye ubutabazi bw’ibanze mbere yo kugezwa kwa muganga.”

Akomeza avuga ko mu rwego rwo guhangana n’icyo kibazo bamaze gutoza abanyeshuri 1600 mu mashuri amwe yo muri Kigali, bashobora gukora ubutabazi bw’ibanze ahantu hatandukanye.

Ariko ngo intego ni uguharanira ko muri buri gace kose ko mu gihugu, haba hari umuntu ushobora gukora ubutabazi bw’ibanze.

Abagize umuryango HPR
Abagize umuryango HPR

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP Emmanuel Kabanda avuga kudatabara umuntu uri mu byago nabyo bifite uburyo bihanirwa.

Akomeza ahamagarira abagize HPR gushyira ingufu mu bukangurambaga bw’abashoferi kuko ngo ari ho hari ikibazo kuko ngo usanga bamwe muri bo badakurikiza amabwiriza bahabwa na Polisi.

Polisi iyo yamaze kugera ahabereye impanuka ngo ntibiba bikiri ngombwa ko hari undi watabara.

Ibi ariko HPR iravuga ko ari ibyo gusuzumwa niba n’abapolisi bose baba baratojwe gukora ubutabazi bw’ibanze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nukoo Mwene mamaa yapfuyee

coco yanditse ku itariki ya: 29-12-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka