Ku Muhima bakajije irondo birinda ubujura n’amabandi bihaba

Umurenge wa Muhima watangije irondo ry’umwuga rizawufasha mu bihe by’iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani kuko aribwo hakunze kugaragara ubujura n’urugomo.

Bamwe mu bazajya bakora irondo ry'umwuga ku Muhima
Bamwe mu bazajya bakora irondo ry’umwuga ku Muhima

Ubuyobozi bw’umurenge wa Muhima bwatangaje ibi, nyuma yo gutoza abazarikora 200 no kubaha ibikoresho bazifashisha, tariki ya 18 Ugushyingo 2016.

Mu gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka muri uwo murenge hakunze kumvikana ubujura n’abandi bikunze guteza umutekano muke, nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Umurenge wa Muhima, Ruzima John.

Si mu mpera z’umwaka gusa hakunze kumvikana ubujura n’urugomo. Kuko nko mu kwezi kwa Nzeli 2016 ahitwa "Dobandi" abajura bahamburiye umuntu amafaranga na telefone baranamukomeretsa.

Agira ati “Niyo mpamvu twabatoje tukanabagenera ibikoresho bibafasha gukora mu mwijima no mu gihe cy’imvura. Kutagira itoroshi byatuma abajura bihisha abanyerondo hagati y’amazu bakaba babakubita amabuye.”

Abo batojwe gukora irondo bahawe amatoroshi n’amakoti arinda imvura n’imbeho. Bahuguwe mu gihe cy’icyumweru ku buryo bwo gufata abagizi ba nabi no gukora bubahiriza umwuga.

Stanley Rutayisire ukuriye irondo mu murenge wa Muhima, avuga ko amatoroshi abanyerondo bahawe ashobora kubonesha kugera muri metero 400.

Akomeza avuga ko ibyo bikazabafasha gukurikirana abahungabanya umutekano bagenda bihishahisha mu mazu y’akajagari ko ku Muhima ahasanzwe hazwi ku izina rya ‘De Bandits’.

Umunyerondo witwa Mukezamfura Samuel avuga ko ubusanzwe imvura yabaga nyinshi bakajya kuyugama bigatuma abagizi ba nabi babona urwaho. Ariko amakote bahawe ngo azabafasha gukora no mu mvura.

Mu rwego rwo kubaka irondo ry’umwuga, umurenge wa Muhima uvuga ko uzakomeza gutanga amahugurwa ku bashinzwe uwo murimo buri mezi atatu, no kubaha ibikoresho by’ibanze bibafasha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka