Kiziba: Batanu mu mpunzi zigaragambyaga bahasize ubuzima

Polisi y’Igihugu yatangaje ko imyivumbagatanyo yatangijwe n’impunzi zo mu nkambi ya Kiziba, yaguyemo abantu batanu naho abandi 15 bagakomereka harimo abapolisi barindwi.

Imwe mu ifoto igaragaza impagarara mu Mugi wa Karongi zatewe n'impunzi (Photo: Umuseke)
Imwe mu ifoto igaragaza impagarara mu Mugi wa Karongi zatewe n’impunzi (Photo: Umuseke)

Tariki 20 Gashyantare 2018, impunzi zigera kuri 500 zo mu nkambi ya Kiziba iherereye mu Karere ka Karongi, zasohotse mu nkambi zirara mu mihanda zigaragambiriza icyemezo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR) wafashe cyo kubagabanyiriza ibiribwa.

Polisi yatangaje ko ibyari imyigaragambyo byaje guhindukamo urugomo kuko mu gihe abapolisi bageragezaga kuyihosha, zimwe mu mpunzi zatangiye kubatera amabuye, imijugujugu y’inkoni n’ibyuma.

Ibinyujije kuri Twitter, Polisi yatangaje ko nayo yatangiye gutatanya abigaragambyaga ikoresheje ibyuka biryana mu maso ariko biba iby’ubusa nayo itangira kwirwanaho ikoresheje ingufu.

Muri iyo mirwano niho hakomerekeyemo abantu 20 harimo n’abapolisi barindwi, ariko bihutira kubageza kwa muganga ariko batanu mu bigaragambyaga baje gupfa bazize ibikomere.

Kugeza ubu, Polisi itangaza ko yamaze guta muri yombi 15 mu bakekwaho kugira uruhare muri iyi myigaragambyo.

Imyigaragambyo yatangiye ubwo izi mpunzi zavaga mu nkambi yazo zikajya gukambika ku cyicaro cy’shami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

abanye congo n’ubusanzwe bagira uburere buke ahantu hose bahajyana akavuyo nk’akaba iwabo ahubwo nibongera bazabarambike hasi babahate igiti cg babasubize iwabo

musemakweli yanditse ku itariki ya: 28-02-2018  →  Musubize

Mfashe mu mugongo abahuye n’ingorane bose mu byabereye i Kiziba n’i Karongi. Abahasize ubuzima Imana ibakire.Ntewe agahinda n’amagambo avuzwe haruguru na Fabiyusi

SABIZEZE yanditse ku itariki ya: 27-02-2018  →  Musubize

turashimira police you Rwanda yaharitse iyomtigaragambyo naho about bafyuye nibo bizize imana abakire mubayo

Gatsinzi geti yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Mbega akababaro!!5bapfuye? Bishwe Niki?ababishe bakurikiranwe.

fabiyusi yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Kuba impunzi ntabwo bisobanura ubudahangarwa bwabo. Guteza akavuyo mu gihugu bigomba kubaviramo ingorane nk’undi wese wabigerageza.

Mu Rwanda ntabwo ibibazo bikemurwa n’imyigaragambyo. N’abandi babimenyereho!

Max yanditse ku itariki ya: 23-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka