Kirehe: Urugomero rwa Nyamugari rukomeje guhitana abantu
Kwizera Theogene, umunyeshuri wigaga mu wa gatatu w’amashuri yisumbuye yarohamye mu rugomero rw’amazi rwa Nyamugari muri Kirehe ahita apfa.
Uwo mwana wari ufite imyaka 18 y’amavuko yarohamye ubwo yari yajyanye na bagenzi be batatu kogera muri urwo rugomero saa saba za ku manywa ku wa kabiri tariki ya 03 Ukwakira 2017, ubwo bari mu masaha y’ikiruhuko.
Urwo rugomero rw’amazi rwashyizweho kugira ngo rufate amazi yo kuhira imyaka yo muri ako gace.
Mwiseneza Annanie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamugari avuga ko abo bana batorotse ikigo mu masaha y’ikiruhuko bajya koga muri icyo cyuzi.
Agira ati “Abo bana basanzwe bazi koga, batorotse ikigo mu masaha y’ikiruhuko ari bane, baroga bigeze hagati umwe arananirwa ararohama.”
Akomeza agira ati “Bagenzi be bagerageje kumurohora bibananiye bagira ubwoba bariruka basanga umuntu wahingaga hafi y’urwo rugomero umwana umwe amubwira ingorane bagize bagarutse basanga yamaze gupfa.”
Akomeza avuga ko abo bana ari bo barohoye umurambo wa mugenzi wabo, abaturage babimenyesha ubuyobozi umurambo ugezwa mu bitaro bya Kirehe.
Si ubwa mbere urwo rugomero ruhitana umuntu kuko kuva rwashyirwaho rumaze guhitana abantu bagera ku munani bagiye kogamo.
Gusa ariko ngo ntako ubuyobozi batagize ngo burinde abana kujya muri urwo rugomero rukomeje kubambura ubuzima; nkuko Mwiseneza abisobanura.
Ati “Abana tubabuza buri munsi kujya muri ayo mazi ndetse twanashyizeho umuzamu wo kurinda abantu urwo rugomero ariko abana bacunga uruhande atarimo bakamuca mu rihumye bakajyamo.”
Avuga ko n’abaturage bafite imirima hafi y’urwo rugomero bahora bakangurirwa kubwira ubuyobozi mu gihe babonye abana hafi aho kugira ngo bukomeze gukora ubukangurambaga ku mashuri, mu kurinda abana kuza gukinira muri ayo mazi.
Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
UWOMUNYESHURI IMANA IZA MUHE IRUHUKO RIDASHIRA
nyina imana imubabarire
si aho honyine kuko no mukarere kanyanza mumurenge wa busasamana naho hari ikiyaga cyitwa nyamagana cyarabamaze
nyagasani amwakire kandi abasigaye nukwihangana niyo nzira yatwese
urwo rugomero nibarwubakire bashyireho korotire ubundi umuzamu akorere kumarembo murakoze nsabimana evariste mpanga sector
erega icyo imana yakwandikiye ntaho kijya