Kinyinya: Abaturage biguriye imodoka ya kabiri ya milioni 21Frw

Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo wamuritse imodoka yumutekano ifite agaciro ka miliyoni 21Frw yavuye mu misanzu abaturage bateranyije bakayigura.

Abanyerondo bishimiye imodoka bahawe
Abanyerondo bishimiye imodoka bahawe

Iyi modoka ibaye iya kabiri abaturage baguze mu rwego rwo mu rwego rwo kugira uruhare mu mutekano ubakorerwa, nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga nshingwabikorwa Umuhoza Rwabukumba, ubwo bamurikaga iyi modoka kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukwakira 2017.

Yagize ati "Hari amafaranga atangwa n’abaturage y’umutekano bitewe n’ikiciro abarizwamo, bityo ayo mafaranga agakusankwa, ari nayo mubona yaguzwemo iyi modoka ndetse n’ibindi bikorwa byifashishwa mu kubungabunga umutekano."

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'umurenge wa Kinyinya ataha imodoka nshya y'irondo
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyinya ataha imodoka nshya y’irondo

Mu rwego rwo gushimira abakora irondo ku kazi bakora, abaturage banabageneye ubwishingizi bw’ubuzima kugira ngo bajye bivuza hamwe n’imiryango yabo.

Maniraguha Jean de Dieu, umwe mu bakora irondo ry’umwuga, yavuzeko ashimishijwe n’iki gikorwa, kuko bagiye kurushaho gukora akazi kabo neza

Ati "Hari igihe wabaga uri mu kazi, ari ninjiro bakagutabaza ahantu havutse ikibazo ukaba watinya kujyayo cyangwa wajyayo ukaba wahahurira n’ibisambo bikaba byakugirira nabi, ariko ndizera ko ubwo dufite iyi modoka, igihe cyose umuturage azajya ugatabariza, uzajya umutaba byihuse."

Abanyerondo banafashijwe kubona ubwisungane mu kwivuza n'imiryango yabo
Abanyerondo banafashijwe kubona ubwisungane mu kwivuza n’imiryango yabo

Umurenge wa Kinyinya ufite abashinzwe irindo ry’umwuga bangana 186, nibura buri munyerondo ahembwa ibihumbi 30Frw.

Bahawe n'ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kazi birimo ibyombo n'amatoroshi
Bahawe n’ibindi bikoresho byo kwifashisha mu kazi birimo ibyombo n’amatoroshi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka