Kigali: Polisi yatwitse ibiyobyabwenge bifite agaciro ka miliyoni 46 frw

Ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki ya 29 Ukuboza 2016, Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali, yatwitse ibiyobyabwenge bifite agaciro ka Miliyoni zisaga 46 Frw.

Hatwitswe Amakarito 170 y'inzoga yitwa Tiger Gin, amakarito 168 y'iyitwa sky blue
Hatwitswe Amakarito 170 y’inzoga yitwa Tiger Gin, amakarito 168 y’iyitwa sky blue

Ibiyobyabwenge byatwitswe birimo ibiro 200 by’urumogi, ibinyobwa bigizwe n’amakarito 170 y’inzoga yitwa Tiger Gin, amakarito 168 y’iyitwa sky blue, ndetse na litiro 115 za Kanyanga, byose bibujijwe mu Rwanda.

Iki gikorwa cyabereye cyakorewe mu kimoteri giherereye mu Murenge wa Nduba mu karere ka Gasabo, imbere y’imbaga y’abaturage, abayobozi ndetse n’abanyamakuru.

CSP Urbain Mwiseneza, uyobora agashami karwanya ibiyobyabwenge mu bugenzacyaha bwa Polisi y’u Rwanda, avuga ko ibi biyobyabwenge byafatiwe mu mikwabu yakorewe mu Mujyi ndetse no mu mihanda iwinjiramo, mu gihe cy’amezi atatu gusa.

Yagize ati” Abenshi mu babifatanywe barafunzwe kandi bashyikirijwe ubutabera, ubu barimo kurangiza ibihano byabo mu magereza.”

Hanamennwe litiro 115 za Kanyanga
Hanamennwe litiro 115 za Kanyanga

CSP Mwiseneza yanagiriye inama abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge no mu bucuruzi bw’ibintu bitemewe kubireka kuko polisi yabihagurukiye, ngo uzabigerageza ntazatinda gufatwa akabiryozwa.

Yanasabye abaturage kurushaho gukomera ku muco wo gutanga amakuru ku babicuruza n’ababinywa, kuko ari bumwe mu buryo bworoshya ifatwa ryabo no kubahashya.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka