Kigali: Abanyamaguru ntibizera umutekano w’aho bagenewe kwambukira

Abagenzi bagenda n’amaguru mu Mujyi wa Kigali baravuga ko babangamiwe n’uburyo abatwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko agenga inzira z’abanyamaguru kuko usanga abenshi batajya bahagarara ngo babareke bambuke.

Ibinyabiziga bigomba gutegereza abanyamaguru bakambuka
Ibinyabiziga bigomba gutegereza abanyamaguru bakambuka

Kutubahiriza amategeko agenga inzira zagenewe abanyamaguru zizwi nka "Zebra Crossing" ngo bituma abagenzi barushaho kugira impungenge zo kuhambukira kuko batinya kuhagongerwa kandi nyamara byitwa ko ariho bagenewe kwambukira.

Abakoresha abagenda n’amaguru mu muhanda,barasaba inzego bireba guhagurukira icyo kibazo kugira ngo abatwara ibinyabiziga barusheho kubahiriza amategeko y’umuhanda kuko kutayubahiriza ari bimwe mu biteza impanuka.

Umusaza witwa Gasana Pascal avuga ko abatwara ibinyabiziga batajya bubahiriza inzira z’abagenzi ngo babareke bambuke ku buryo hari n’abahagongerwa.

Ati “ntabwo bubahiriza inzira z’abagenzi kuko iyo abona ugiye kwambuka ntashobora guhagarara ngo wambuke, arikomereza kugeza igihe uboneye nta modoka ihari ukambuka.”

Undi witwa Nyiransabimana ati “icyo nabonye wagira ngo abamotari nta feri bagira ku buryo ashobora kuba yanahakugongera, mutuvugire abashoferi bahe uburenganzira abagenzi.”

Arongera ati “kuko niba tugeze hariya tugahagarara isaha yose umuntu arakererwa mu mirimo yari agiyemo, mubatubwirire babe inyangamugayo natwe abagenzi baduhe uburenganzira”.

Ibyo abakoresha inzira z’abagenzi bavuga babihurizaho na bamwe mu bashoferi kuko bavuga ko akenshi banga guhagarara kubera ko baba basiganwa n’igihe.

Inzira zateganyirijwe abanyamaguru ntizubahirizwa
Inzira zateganyirijwe abanyamaguru ntizubahirizwa

Uwitwa Nsengiyaremye utwara abagenzi kuri moto ati “turabinjirana kabisa kubera ko feri yacu iyo uyikozeho uhita ugwa ku buryo utayikoraho bigutunguye kuko hari igihe uhagera umuntu agahita yiyahuramo ukagira ngo nawe ntabwo yari azi ko ibinyabiziga biri buze”.

Gusa ariko ngo n’ubwo babikora ntibayobewe ko ari amakosa akandi ahanwa n’amategeko.

CIP Emmanuel Kabanda umuvugizi wa Police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, avuga ko ibintu bijyanye no kutubahiriza amategeko byose batabyemera gusa ngo abatayubahiriza bose si ko bafatwa.

Ati “iyo twamwifatiye turamuhana ariko ikibazo ni uko tutabafata bose, gusa ibihano birahari tubaca amande gusa itegeko ryacu ntabwo rirasobanuka nibura ngo abantu banafungwe babibone, nibyo turimo gusaba kugira ngo ibihano byiyongere”.

Akenshi abanyamaguru bambuka banyuranwamo n'ibinyabiziga
Akenshi abanyamaguru bambuka banyuranwamo n’ibinyabiziga

Police ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ikomeje gusaba abakoresha umuhanda kurushaho kumenya no kubahiriza amategeko kuko nta mpamvu n’imwe ishobora gutuma umuntu atayubahiriza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Police ikwiye guhana abantu batareka ngo abanyamaguru batambuke. Aba polisi ni benshi hafi y’imihanda, babibona byoroshye, ariko kugeza ubu barabyirengagiza. Nyamara waba udafite ceinture de securite, ntubacika.

Mbayiha yanditse ku itariki ya: 22-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka