Kicukiro: Ikamyo yabuze feri yishe barindwi inangiza byinshi - AMAFOTO
Imodoka y’ikamyo yamanukaga iturutse i Nyanza ya Kicukiro yabuze feri imanuka, ihitana ibyo ihuye na byo byose, itangirwa n’amabisi abiri manini atwara abagenzi.
Mu ma saa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 10 Kamena 2016, ni bwo iyi mpanuka yabaye, mu masaha y’urujya n’uruza rw’abantu ahazwi nka Kicukiro Centre.
Kugeza ubu imibare y’abaguye muri iyi mpanuka iracyashidikanywaho kuko abenshi bemeza hagati ya barindwi na 15.
Dore amwe mu mafoto uko byari byifashe nyuma y’impanuka:
Ibitekerezo ( 54 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana itabare abahohotewe bose muriiyi mpanuka. Inzego zishinzwe umutekano mwakoze gutabarana ingoga ariko hakenewe cyane dos d’anes nyinshi ku muhanda wose kumanuka kuva Nyanza kugeza imbere ya IPRC. Byibuze imodoka zose zajya ziba zigenda gahoro, mu gihe hagize ibura frein ikaba itateza degat nka ziriya.Dukomeze dusenge kd uko dushoboye abari hafi bakomeze gufasha abahohotewe mu mpanuka.
Thx.
Ababuze ababo tubafashe mumugongo,kandi abapfuye Iman ibahe iruhuko ridashira.birababaje pe!!
Bashake undi muhanda w’amakamyo aho kimanuka i Nyanza. Impanuka zaho zimaze kuba nyinshi.
imana ibakiremubayo
Mbega ibyago!Imana yakiremubayo abobavandimwe batabarutse.
Ni ukuraba neza controles techniques zikaba nyinshi kandi zigakomezwa kugira ibintu nkibi ntibisubire kuba.