Kayonza: Abaturage bahangayikishijwe n’ubujura bw’imyaka n’amatungo

Abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bugarijwe n’ubujura bw’amatungo n’ubw’imyaka bejeje.

Abanyakayonza bavuga ko babangamiwe cyane n'abajura batuma basarura imyaka yabo itarera
Abanyakayonza bavuga ko babangamiwe cyane n’abajura batuma basarura imyaka yabo itarera

Aba baturage bavuga ko nta minsi ishira hatumvikanye aho abajura bateye mu murenge runaka bakiba imyaka cyangwa amatungo magufi ndetse n’inka.

Karangwa Jean Damascene, utuye mu murenge wa Mwili avuga ko nta munsi hadafatwa abajura mu duce dutandukanye tw’uwo murenge.

Agira ati “Tubangamiwe n’abajura bari inaha batwibira imyaka n’amatungo, nkanjye bancukuriye ibirayi barabyiba. Kandi sinjye gusa n’abaturanyi bacu bahora bibwa uretse ko bamwe mu bajura bafatwa bagafungwa.”

Mugenzi we witwa Mukandengo agira ati “Akavura karaguye ubu twejeje utwaka duke turimo gucungiraho, gusa nuko hateye abajura benshi bajya mu myaka yacu nijoro bagacukura ibirayi, bagatema ibitoki ndetse bakiba inka n’andi matungo.”

Bamwe mu baturage bo bahamya ko hari igihe biba ngombwa ko bagurisha imyaka yabo itarera batanguranwa n’abajura.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Umurenge wa Mwili, Nsoro Alex Bright avuga ko ikibazo cy'ubujura bagifatiye ingamba
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mwili, Nsoro Alex Bright avuga ko ikibazo cy’ubujura bagifatiye ingamba

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwili, Nsoro Alex Bright nawe yemeza ko ikibazo cy’ubujura gihari ariko ngo bari guhangana nacyo.

Agira ati “Abajura bo barahari ndetse n’abandi bananiranye bagahungabanya umutekano. Dufatanyije n’abaturage twakoze urutonde rw’abo bantu, abajura iyo bafashwe barafungwa.”

Akomeza avuga ko izindi ngamba bafashe mu guhanga n’abo bajura zirimo gukaza amarondo. Ibyo ngo byanatumye hafatwa abajura batandatu, bafatanywe ibyo bibye birimo imyaka itandukanye, inka ihene n’intama.

Ikindi kandi ngo banashyizeho irondo ry’umwuga rikorwa n’Inkeragutabara zishyurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Leta nifate ingamba zikarishye zo guhangana n’abo bajura naho ubundi bamwe twamaze gucika intege kuko duhinga abajura bahatuma tutagera mumirima

valens yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

ESE MWASHYIZEHO AMARONDO AKAJYA ACUNGA IYO MYAKA YANYU MUZIKO MUZABICUNGIRWA NABANDE?

GASANA yanditse ku itariki ya: 4-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka