Kamonyi: Mu kwezi kumwe ibirombe bimaze guhitana abantu bane

Amasosiyeti akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Kamonyi arasaba ubuyobozi kubafasha gukumira abakora forode y’amabuye y’agaciro kuko ari bo bohereza abajura mu birombe.

Aba baturage bo muri Kamonyi barimo bacukura bashakisha uwo ikirombe cyagwiriye
Aba baturage bo muri Kamonyi barimo bacukura bashakisha uwo ikirombe cyagwiriye

Byavugiwe mu nama yabahuje n’ubuyobozi bw’ako karere, yabaye ku wa kabiri tariki ya 22 Gicurasi 2017.

Muri iyo nama baganiriye ku kibazo cy’umutekano muke ugaragara mu birombe, aho mu gihe cy’ukwezi kumwe bimaze guhitana ubuzima bw’abantu bane barimo abana babiri. Abo baguyemo ngo bari baje kwiba amabuye y’agaciro.

Abafite amasosiyeti acukura amabuye y’agaciro bagaragaje ko ubwo bujura bw’amabuye butizwa umurindi n’abaforoderi bagura amabuye y’agaciro n’ababa bavuye kuyiba, nk’uko bitangazwa na Ndaberetse Thadee.

Agira ati “Amenshi mu ma butiki yo muri kamonyi acuruza amabuye rwihishwa. Abo rero nibo batuma abajura kubashakira amabuye mu birombe byacu.

Ikibazo rero usanga nk’abayobozi b’imidugudu baba bazi abo bantu ntibatange amakuru, ab’utugari bo baba ari inshuti z’abo bagura amabuye.”

Ubwo bucuti hagati y’inzego z’ibanze n’abaforoderi b’amabuye y’agaciro ngo butuma hagaragara intege nke ku ruhande rw’ubuyobozi mu gukumira ubucukuzi bwo mu kajagari.

Gucukura mu kajagari ngo biteza igihombo abacukuzi babifitiye ibyangombwa, bukaba n’intandaro y’impanuka kuko abiba bajya mu kirombe batazi uburyo giteze.

Mbanda Gervais, uyobora isosiyeti yitwa Rukoma Mining Company” wigeze kwibwa amabuye y’agaciro mu kwezi kw’Ukuboza 2016, abayibye bakaba barabafunzwe ariko akaba atarasubizwa amabuye ye, arasaba ubuyobozi na Polisi guhana abohereza abajura.

Agira ati “Cyane cyane dusaba inzego z’ibanze na Polisi, ko bajya badufasha, twafata umujura yavuga aho ibyo yiba abijyana; uwo muforoderi agahanirwa ubufatanyacyaha.”

Abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro bahamagariwe gukaza umutekano aho bakorera
Abakora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bahamagariwe gukaza umutekano aho bakorera

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Aimable Udahemuka yabijeje ubufatanye mu gukumira ubucukuzi bukorwa n’abatabifitiye ibyangombwa ariko nabo abasaba gukaza uburinzi ku birombe.

Agira ati “Tuzaganira n’abaturage tubabuze kujya mu birombe by’abandi kuko aribo babisorera. Ibyo byose bizajyana no kuganira n’abayobozi, tubibutse ko indangagaciro y’umuyobozi, zitamwemerera kwinjira mu tuntu nk’utwo.”

Amasosiyeti acukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Kamonyi yibukijwe gukoresha abakozi bafite ubwishingizi bw’ubuzima, amasezerano y’akazi, ubwiteganyirize no kugira urutonde rw’abakozi bazwi.

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorerwa cyane mu Mirenge ya Rukoma, Ngamba na Kayenzi. Amabuye ahaboneka ni Koruta na Gasegereti.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ntibakabeshye kbsa ngo abantu baba bagiye kwiba amabuye

banyir birombe banze guha akazi ababyize dore ingaruka nizo

focus yanditse ku itariki ya: 24-05-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka