Kamonyi: Imvura yasenye inzu 58 yangiza n’imyaka

Imvura ivanze n’umuyaga yasenye inzu 58 zo mu Murenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi, inangiza imyaka irimo ibigori n’insina.

Amazu 58 yo mu murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi yagurutse ibisenge kubera imvura ivanze n'umuyaga
Amazu 58 yo mu murenge wa Runda mu Karere ka Kamonyi yagurutse ibisenge kubera imvura ivanze n’umuyaga

Iyi mvura yaguye ku mugoroba wo ku wa gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2017.

Akagari ka Kabagesera muri Runda ni ko kasenyutsemo inzu nyinshi kuko mu midugudu ibiri, Bwirabo na Muhambara, hasenyutse inzu 40.

Umubyeyi umwe wo mu Mudugudu wa Muhambara avuga ko imvura yasanze abana ari bo bari mu nzu bonyine babura uko bakuramo ibikoresho byose birangirika.

Agira ati “Nta kintu na kimwe cyarokotse mu nzu yanjye kuko bampamagaye nagiye gushakisha, nsanga abana banyagiwe, ndwana no kubahungisha, ibishyimbo byari biri mu nzu byabaye ibyondo, ibyo ndyamaho byatose, ubu mbereye aho nta n’isafuriya.”

Ibikoresho byo mu nzu birimo n'ibiryamirwa byanyagiwe kubera amazu yasenywe n'imvura mu Karere ka Kamonyi
Ibikoresho byo mu nzu birimo n’ibiryamirwa byanyagiwe kubera amazu yasenywe n’imvura mu Karere ka Kamonyi

Bamwe mu basenyewe n’imvura bafashijwe n’abaturanyi barasana, ariko hari n’abo amazu yangiritse cyane ku buryo bacumbitse mu baturanyi.

Ndutiye Bernard, wo mu Mudugudu wa Bwirabo, nawe yatabawe n’abaturanyi bahungisha ibintu kuko we akorera mu Mujyi wa Kigali.

Agira ati “Nasanze inzu yanjye y’amabati 65 yasakambutse, n’igisenge sinamenye aho cyagiye. Nta kintu na kimwe kigeze kirokoka. Ubu umuryango wose uri mu icumbi.”

Amwe mu mazu yasenyutse mu mudugudu wa Muhambara mu murenge wa Runda muri Kamonyi
Amwe mu mazu yasenyutse mu mudugudu wa Muhambara mu murenge wa Runda muri Kamonyi

Imvura yangije n’imyaka irimo urutoki n’ibigori ku buryo abaturage bahangayikishijwe no kubona ibibatunga.

Habimana Bonaventure, umuhinzi w’urutoki mu Mudugudu wa Muhambara, avuga ko insina ze ziri ku buso bwa hegitari imwe n’igice zangiritse.

Muri uyu mudugudu insina zaguye zose ngo ziri ku buso bugera kuri hegitari esheshatu, no mu bishanga ahahinze ibigori byarengewe.

Munyankindi Pierre Celestin, umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi mu Murenge wa Runda atangaza ko imvura yasenye amazu mu tugari tune muri dutanu tugize Umurenge wa Runda.

Akagari ka Kagina ngo niko katagize ikibazo. Mu gishanga cya Mugera gihuriweho n’Utugari twa Ruyenzi na Gihara, ibigori bihinzemo byangiritse kuri hegitari 20.

Amazu yasenyutse n'insina zirangirika
Amazu yasenyutse n’insina zirangirika

Uyu muyobozi ahamya ko abaturage bahuye n’ibiza bafite ibibazo ariko abasaba ko bashyiraho akabo bakisanira mu gihe bategereje ubufasha ubuyobozi bugiye kubasabira.

Agira ati “Abaturage bafite ikibazo gikomeye ariko nk’ubuyobozi tugiye gukora ubuvugizi ku bo bireba, ubundi turimo gusaba abaturage gufashanya bagasana ibishoboka. Turabasaba kwishakamo ibisubizo kuko ak’i Muhana kaza imvura ihise.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Abahuye n’ibiza by’imvura dore ko yari yarabuze bakomere !!! bihangane!

Alias yanditse ku itariki ya: 22-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka