Kamonyi: Ikamyo ebyiri zakoze impanuka zirashya zirakongoka

Ikamyo ebyiri zagonganiye ahitwa "Mu Rwabashyashya" mu Karere ka Kamonyi zifatwa n’inkongi y’umuriro zirakongoka.

Ikamyo ebyiri zikoreye impanuka i Kamponyi zirashya zirakongoka
Ikamyo ebyiri zikoreye impanuka i Kamponyi zirashya zirakongoka

Iyo mpanuka yabaye mu ma saa kumi n’imwe kuri uyu wa gatandatu tariki ya 21 Mutarama 2017.

Abantu babiri bahiriyemo barapfa kuko gukora ubutabazi bwo kubakuramo bitashobokaga kubera ubukana bw’inkongi kuko na kizimyamwoto yari itarahagera.

Abandi batatu bari bari mu izo kamyo babashije kurokoka ariko nabo bafite ibikomere by’ubushye ku mubiri bahita bajyanwa kwa muganga.

Ababonye iyo mpanuka iba bavuga ko izo kamyo zombi zerekezaga i Muhanga zivuye i Kigali, iyari iri inyuma ishatse kunyura ku yari iri imbere, zibyiganira mu muhanda zikoranaho maze bibyara ikibatsi cy’umuriro zombi zihita zifatwa n’inkongi.

Polisi y’igihugu yo ariko ivuga ko izi kamyo zagonganye, imwe ituruka i Muhanga ijya i Kigali indi iva i Kigali ijya i Muhanga.

Izo kamyo zahise zishya zifunga umuhanda Kigali-Muhanga
Izo kamyo zahise zishya zifunga umuhanda Kigali-Muhanga

Impanuka ikimara kuba muri ako gace hahise huzura imyotsi, izo modoka zihita zifunga umuhanda kuko zari zitambitse mu muhanda.

Hashize igihe kirekire nta modoka itambuka, bituma imodoka ziva i Kigali zerekeza mu majyepfo n’iziva mu majyepfo zerekeza i Kigali, zihagarara maze zikora umurongo muremure.

Gusa ariko nyuma Polisi y’igihugu yakomeje gukora ubutabazi, imodoka zibasha gutambuka zinyuze ku ruhande mu muhanda w’igitaka uhari.

Izi kamyo, imwe ni FUSO ndende ifite nimero za puraki RAC269P indi ni ikamyo ya Benz bakunze kwitwa "Actros" ifite nimero za puraki RAD609H ikurura icy’inyuma gifite RL1292.

Iyo FUSO ngo yari irimo umushoferi, Kigingi we n’undi mukobwa. Iyo kamyo yindi yo ngo yari irimo shoferi na kigingi we gusa.

Polisi ivuga ko babiri bari muri FUSO ari bo bahiriyemo, undi umwe arakomereka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Iyompanuka Ntisanzwe Gusa Twihanganishije Imiryango Yabuze Ababo Imana Irabakira ( Nibande?

Niyitegeka yanditse ku itariki ya: 29-03-2017  →  Musubize

IYO UMUNSI WO GUTAHA WAGEZE NTAWURUSIMBUKA!MURI MAKE IMANA IBAKIRE MUBAYO,KANDI IMIRYANGO YABO BIHANGANE.

GASANA yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

The companies that own those Trucks should pay for any damages arising from the accident. Those trees and the road are public utilities.

Thank you,

Nkuranga.

Emmanuel Nkuranga yanditse ku itariki ya: 23-01-2017  →  Musubize

Mukomeze kwihangana kubwiyompanuka yabaye ark yarikibazi nashakaga kubaza ese abobantu babiri bahiriye muri fuso nibande? Nuwomukobwa nakigingi? Mudusobanurire Neza murakoze

alias yanditse ku itariki ya: 22-01-2017  →  Musubize

Turihanganishije imiryango yabo bantu

PROSPER KWIZERA yanditse ku itariki ya: 22-01-2017  →  Musubize

birabaje cyane gusa natwe ubu tumaze hafi amasaha abiri duhagaze,twabuze aho duca kuko umuhanda wahise ufungwa,turimo kuva ruhango vers Kigali
vers

delphin yanditse ku itariki ya: 21-01-2017  →  Musubize

niko bigenda iyo udakurikije amategeko yo mu muhanda iyo road safety idakurikijwe igihe cyo icyo nicyo kiba igisubizo kandi urebye impanuka nyinshi zagiye ziba na makosa yabashoferi birengagiza road safety trafic police na reta bagomba kugira icyo bakora kuri icyo kibazo.

Bimawuwa yanditse ku itariki ya: 21-01-2017  →  Musubize

YO ABO BANTU IMANA IBAKIRE MUBYO

ALIAS yanditse ku itariki ya: 21-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka