Inkongi z’umuriro ahanini zituruka ku mashanyarazi

Polisi y’igihugu iravuga ko Inkongi nyinshi z’umuriro zikunda kugaragara mu Rwanda zituruka ku mashanyarazi nubwo hari n’ibindi byaba imbarutso.

Inkongi zagiye ziyongera mu myaka itanu ishize, Polisi ikavuga ko insinga zitujuje ubuziranenge ziza ku isonga mu zateraga izo nkongi
Inkongi zagiye ziyongera mu myaka itanu ishize, Polisi ikavuga ko insinga zitujuje ubuziranenge ziza ku isonga mu zateraga izo nkongi

Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya inkongi z’umuriro rivuga harimo amoko agera kuri atandatu y’inkongi z’umuriro zirimo iziterwa n’ibikomeye byaka birimo inkwi, imodoka n’ibikoresho bikunda gukoreshwa n’amashanyarazi.

Inkongi z’umuriro ngo zishobora no guturuka ku bisukika byaka nka lisansi, inkongi y’umuriro kandi ishobora no guterwa na Gazi, ibyuma n’amavuta yo gutekesha.

Umuyobozi w’iri shami ACP Seminega Jean Baptiste, avuga ko n’inkongi z’umuriro zigaragara mu Rwanda akenshi zikunda guturuka ku mashanyarazi kandi abaturage babigizemo uruhare.

Agira ati "Abantu benshi bakunda gucomeka nk’ipasi akayisiga icometse cyangwa akibagirwa kuzimya buji ibi byose bishobora gutera inkongi z’umuriro.”

ACP Seminega avuga ko Inkongi z’umuriro zinakunda guturuka ku bantu bakunda gucomeka kuri purize (prise) imwe ibintu birenze kimwe, bigatuma intsinga zishyuha bikaba byaziviramo kwaka zigateza inkongi y’umuriro.

Ati "Ugasanga abantu barabeshyera REG kandi aribo babigizemo uruhare bacomeka ibintu birenze kimwe kuri purise imwe cyangwa bakibagirwa ibyo bacometse birimo ipasi, n’ibindi."

Polisi isaba abantu kurushaho kwita ku mpamvu zishobora guteza inkongi y’umuriro bakazirinda. Ivuga ko bakwiye kuzirikana kugura kizimyamoto cyangwa kugira umufuka w’umucanga hafi kuko nawo ushobora kwifashishwa mu kuzimya umuriro.

Mu 2017 mu Rwanda hagaragaye inkongi z’umuriro 149 zibasiye amazu n’ibinyabiziga mu bice bitandukanye by’igihugu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka