Inkende ibarira imyaka n’amatungo ibahoza ku nkeke

Abatuye akagali ka Cyasemakamba Umurenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma barasaba ubuyobozi ko bwabakemurira ikibazo cy’inkende ibarira amatungo ikanabiba ibyo kurya.

Iyi nkende abatuye Kiruhura bataka ko ibatwara ibyo baba bahashye , muri karitsiye bayise 'Cyizere'.
Iyi nkende abatuye Kiruhura bataka ko ibatwara ibyo baba bahashye , muri karitsiye bayise ’Cyizere’.

Iyi nkende ngo imaze kurya inkoko esheshatu, abaturage bemeza ko irya n’amatwi y’ingurube zavutse n’izipfuye bikabateza igihombo.

Iyi nkende bavuga ko yazanwe n’umuntu wari uhatuye ayororeye mugipangu maariko ahavuye arayisiga nibwo yatangiye kuzerera kubera kutagira aho kuba ari nako yangiza imyaka y’abaturage.

Nzabamwita Fulgence we avuga ko iyi nkende iherutse gukanga umwana we akagwa mu mukingo akavunika kubera ubwoba, bikaza byiyongera ku nkoko ze eshatu imaze kwica.

Abaturage bavuga ko iyi nkende yabajujubije yirirwa izenguruka mu ngo zo mu kagari ka Cyasemakamba.
Abaturage bavuga ko iyi nkende yabajujubije yirirwa izenguruka mu ngo zo mu kagari ka Cyasemakamba.

Agira ati “Iyi nkende hano mu mudugudu wose imaze kutwangiriza ibintu byinshi. Iri kugenda ikarya ingurube nto amatwi n’imirizo ikazirema inguma, inkoko zo imaze kurya esheshatu. Ejo bundi yankangiye umwana ahanuka hejuru y’inkombe, aravunika mujyana kwa muganga.”

Karekezi umwe mu batuye umudugudu wa Kiruhura avuga ko hashize igihe gisaga amezi atatu abona iyi inkende, agaragaza ko yangiza cyane iyo isanze ibyo kurya hanze cyangwa inzu ifunguye.

Ati “Njye yantwariye ubunyobwa nari naguze ngiye guteka, irancunga irabunyiba yurira hejuru y’inzu, iraburya nyireba. Nanayiteye ibuye iranyihorera. Ibintu by’imbuto, imyembe, ibigori biri mu murima, imineke, n’ibiryo byose irarya.

Ubu twirirwa dukinze, ushobora kuhagera ku manywa ukagira ngo muri karitsiye nta bantu bahaba, duhora dukinze. Iratwangiriza, bakwiye kugakuraho aho kugira ngo gakomeze kononera abaturage.”

Aba baturage bavuga ko batinye kuyica kuko bibujijwe kwica inyamaswa zidukikije ariko bagasaba ko bakishyurwa ibyo yangirije bakayijyana.

Mapendo Girbert Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kibungo abajijwe n’Imvaho Nshya iby’iki kibazo yasubije ko bagiye kugishakira umuti.

Ati “Ntabwo twari tuzi ko ari ikibazo kibangamiye abaturage.Niba inkende ibatwara ibyo kurya, yinjira mu nzu, bagaragaza ko babangamiwe koko twareba aho ituruka, niba ari umuturage uyoroye akayororera iwe kugira ngo itabangamira abaturage. Rwose niba babangamiwe turaza kugikemura.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka