Imyaka 17 Polisi imaze yahinduye imyumvire y’abaturage ku mutekano

Polisi y’igihugu yizihije imyaka 17 imaze ishinzwe, isabukuru yaranzwe no kwerekana ibikorwa yagezeho mu kurinda ubusugire bw’igihugu, ariko si ibyo gusa yagezeho.

Polisi y'Igihugu yizihije imyaka 17 yishimira ubufatanye n'abaturage.
Polisi y’Igihugu yizihije imyaka 17 yishimira ubufatanye n’abaturage.

Kuri uyu wa gatanu tariki 16 Kamena 2017, ni umunsi ukomeye kuri Polisi y’igihugu yishimira ko imaze imyaka 17 ibonye izuba. Yavutse nyuma y’imyaka itandatu Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Mbere y’icyo gihe hariho ikitwaga Police Communale, yari Polisi yakoreraga muri buri komini (twagereranya n’uturere tw’iki gihe). Habagaho na Police Judiciaire yakoraga akazi k’ubugenzacyaha, hakabaho na Gendarmerie yari Polisi ikorera mu muhanda.

Abapolisi barangije amasomo bakoze akarasisi kashimishije benshi.
Abapolisi barangije amasomo bakoze akarasisi kashimishije benshi.

Uyu munsi Polisi yizihiza ihuzwa ry’izo nzego zahindutse Polisi y’Igihugu, yaje no guhindura imikorere igatangira gushyira abaturage ku isonga ryo gutanga amakuru no gucunga umutekano.

Polisi yatangije icyo yise “Community Policing” iha abaturage inshingano zo kwirindira umutekano.

Iyi gahunda yakorwanye ubwitonzi n’ubushishozi ni nayo yaje kubyara impinduramyumvire y’uko kuri ubu “Umunyarwanda wese yumva ko umutekano umureba mbere y’uko ureba Polisi.”

Abakobwa 33 bahawe ipeti rya ofisiye.
Abakobwa 33 bahawe ipeti rya ofisiye.

Gaspard Nzabonimpa, umuturage wo muri Nyamirambo, avuga ko kuri iki gihe iyo habaye ikibazo abaturage batarigeze batanga amakuru bibatera ipfunwe, kuko baba bazi neza ko Polisi iba ibakeneyeho kuyibera ijisho.

Agira ati “Kera twabaga tuzi neza ko iyo habaye ikibazo twigirayo Polisi igakora akazi kayo ariko ubu byarahindutse ahubwo iyo habaye ikibazo ni twe babaza bwa mbere, kuko tuba tuzi neza ko baturagije izo nshingano.

Uba uzi neza ko wumvikanye na Polisi kureba ibitagenda aho utuye. Urumva rero nk’iyo umugabo yishe umugore we cyangwa umugore akica umugabo kandi wari umaze igihe uzi neza ko bafitanye amakimbirane ntubivuge, icyo gihe urigaya.”

Ubufatanye nk’ubu ni bwo bushyira u Rwanda ku myanya y’imbere mu bihugu bifite umutekano ku isi, aho abaturage bidegembya nta kibazo.

Perezida Kagame yakiranwe urugwiro n'abaturage bari bitabiriye uyu muhango.
Perezida Kagame yakiranwe urugwiro n’abaturage bari bitabiriye uyu muhango.
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda na Polisi ko iterambere ry'u Rwanda rishingiye ku bufatanye bwabo bombi.
Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda na Polisi ko iterambere ry’u Rwanda rishingiye ku bufatanye bwabo bombi.

Ubufatanye nk’ubu kandi ni bwo bukurura ishoramari na ba mukerarugengo, nk’uko Perezida Paul Kagame yabiciyemo amarenga mu ijambo yagejeje ku bapolisi bitabiriye umuhango wo kwizihiza iyi sabukuru.

Ati “Akazi ka Polisi kagenda neza kurushaho iyo Polisi ifatanije n’Abanyarwanda. Iyo hari umutekano buri wese akora ibyo ashatse, akabikora ashyize umutimwa hamwe.

Abapolisi bahawe ipeti rya ofisiye basabwe gukoresha ibyo bize ariko bakibuka no kurangwa n'imico myiza.
Abapolisi bahawe ipeti rya ofisiye basabwe gukoresha ibyo bize ariko bakibuka no kurangwa n’imico myiza.

Tuzi aho igihugu cyacu kiva, aho kigeze n’aho kijya. Dufatanye guha igihugu n’akarere dutuyemo umutekano usesuye.”

Yabyibutsaga abapolisi abapolisi 363 basoje amasomo y’icyiciro cyo guhabwa ipeti ry’aba-ofisiye, ababwira ko ubumenyi gusa budahagije, ahubwo ko bakwiye kubijyanisha n’imico myiza.

Ati “Duharanire kurangwa n’imyitwarire myiza no kwiyubaha no kubaha abandi no gukora cyane kugira ngo igihugu cyacu kirusheho gutera imbere. Abanyarwanda tubarememo icyizere batinyuke Polisi, bayibonemo kandi bayigane bityo natwe tubakorere ibyo bifuza.”

Polisi kandi yashoboye kubaka icyizere mu baturage, kubera ibikorwa bifasha abatishoboye igenda igiramo uruhare. Urugero muri Police Week basoje, bakoze ibikorwa byo gufasha abaturage mu minsi 30.

Polisi yakoze ibikorwa birimo guha ingo 600 mu gihugu hose, amazi meza ingo 700, ubwisungane mu kwivuza, bahaye ibitaro 20 mu gihugu hose umuriro w’amashanyarazi, baha abaturage 3400 umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.

Yakoze n’ubukangurambaga mu kwirinda ibyaha mu baturage ibihumbi 14, bafasha abanyeshuri ibihumbi 94 kujya mu ma "clubs" yo kurwanya ibyaha, bigisha n’abamotari ibihumbi 14 kurwanya ibyaha no kubahiriza amategeko mu muhanda.

Reba andi mafoto hano

Kureba andi mafoto menshi y’ibi birori kanda AHA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka