Impunzi zongeye kwigaragambya, 33 zitabwa muri yombi

Impunzi zo mu nkambi zitandukanye zo mu Rwanda zongeye kwigaragambiriza icyarimwe, zivuga ko zidashaka ubufasha zigenerwa, bituma Polisi y’Igihugu ifatamo 33 bashinjwa gushishikariza abandi kwigaragambya.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 28 Werurwe 2018, amatsinda agizwe n’abakozi ba Minisiteri Ishinzwe kurwanya Ibiza no Gucyura impunzi (MIDMAR), ab’ishami ryUmuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNCHR) n’aba Minisiteri y’Ubuzima bakoze igikorwa cyo gusura inkambi eshatu za Gashora yo muri Bugesera, Nyarushishi yo muri Rusizi na Muyira yo muri Nyanza.

Aya matsinda yigabanyije muri izo nkambi mu rwego rwo kureba ubuzima babayeho no kumenya ibibazo bafite. Ariko urwo ruzinduko impunzi ntizarwishimiye ahubwo zitangira kwigaragambya zivuga ko nta bufasha bwabo zikeneye.

Mu itangazo Polisi y’Igihugu yashyize ahagaragara, yavuze ko nyuma y’izo mvururu yahise ikora iperereza ryo kumenya abari bazihishe inyuma bikaza kurangira itaye muri yombi 33.

Mu batawe muri yombi harimo 31 bo mu nkambi ya Gashora, umwe wo nkambi ya Nyarushishi n’undi umwe wo mu nkambi ya Muyira.

Polisi ivuga ko imyigaragambyo bakoze ihanwa n’amategeko yo mu gitabo cy’amategeko cy’u Rwanda, bityo bakazagezwa imbere y’ubutabera.

Si ubwa mbere impunzi zigaragambya, kuko mu mpera za Gashyantare 2018 izo mu nkambi ya Kiziba yo muri Karongi zarigaragambije ziva mu nkambi.

Icyo gihe iyo myivumbagatayo yahitanye abagera kuri batanu, hakomerekamo 15 barimo abapolisi bageragezaga kuyihosha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka