Impanuka zo mu muhanda zihitana nibura abantu 20 buri kwezi

Polisi y’igihugu ivuga ko nibura kuva muri Mutarama 2017 abantu 20 bahitanwa n’impanuka buri kwezi, bivuze ko bose hamwe ubu bageze ku 180.

Uburangare mu muhanda no gutwara abashoferi banyweye biri mu bitezai mpanuka
Uburangare mu muhanda no gutwara abashoferi banyweye biri mu bitezai mpanuka

Uwo mubare ni hafi kimwe cya kabiri cy’abakomerekejwe na zo mu mezi icyenda ashize kuko ari 345, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi wa Polisi IGP Emmanuel K. Gasana kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ukwakira 2017.

Yavuze ko abamotari ari bo baje ku mwanya wa mbere mu guteza impanuka ugereranije n’abatwara ibindi binyabiziga, kuko bihariye 66% by’impanuka zabaye muri aya mezi icyenda ashize.

Yagize ati "Birababaje kubona Abanyarwanda bafite umutekano impande zose, ariko tukawuburira mu bwikorezi. Dukwiye gufatanya tugaca ibibazo bitera impanuka, umuntu ntajye gufata urugendo ngo agende ahangayitse ko atagera iyo ajya."

Inzego zitandukanye ziyemeje gufata ingamba zo kurwanya impanuka
Inzego zitandukanye ziyemeje gufata ingamba zo kurwanya impanuka

Yavuze ko abantu badashaka kubahiriza amategeko ari bo batuma impanuka zidashiram mu muhanda. Yasabye inzego zose zibishinzwe gukorera hamwe no gufata ingamba zo guhangana n’icyo kibazo.

Polisi y’igihugu kandi yatangaje ko ubusinzi bw’abashoferi no kuguranisha ibyuma bishaje mu modoka mbere yo kujya gukoresha isuzuma ry’imodoka na byo biri mu biteza impanuka za hato na hato.

Bitarenze amezi abiri ingamba zafashwe zizaba zashyizwe mu bikorwa
Bitarenze amezi abiri ingamba zafashwe zizaba zashyizwe mu bikorwa

Uwihanganye Jean de Dieu,Umunyamabanga wa Leta ushinzwe gutwara abantu n’ibintu muri Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA), yavuze ko bagiye guhagurukira gukemura ibibazo byagaragajwe na polisi ku buryo mu mezi abiri impinduka zizaba zabonetse.

Ati "Abafite sosiyeti z’ubwikorezi mukwiye gufata neza abashoferi, kuko kenshi bakora impanuka, kubera ibibazo byinshi birimo umunaniro, guhembwa nabi batekereza ingo zabo n’ibindi."

Olivier Nizeyimana, uhagarariye sosiyeti itwara abagenzi ya Volcano, yavuze ko bagiye guhugurira abashoferi bakoresha kwisubiraho.

abafite aho bahuriye no gutwara abantu n'ibintu batunzwe agatoki mu kugira uruhare mu mpanuka
abafite aho bahuriye no gutwara abantu n’ibintu batunzwe agatoki mu kugira uruhare mu mpanuka
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka