Imbogo yatorotse Pariki y’Ibirunga ikomeretsa umuturage, barayica

Imbogo yavuye muri Pariki y’Ibirunga ikomeretsa umuturage wo mu Murenge wa Rugarama, muri Burera, ajyanwa mu bitaro na yo bahita bayica.

Ababibonye biba bavuga ko kuri uyu wa 06 Kamena 2916, mu ma saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, imbogo eshatu zavuye muri Pariki y’Ibirunga mu gice kiri ku kirunga cya Muhabura, zirwana zijya mu baturage bo mu Murenge wa Rugarama, ebyiri zisubirayo, imwe irahaguma.

Iyo mbogo ikimara gukomeretsa umuturage no bwo bahise bayica.
Iyo mbogo ikimara gukomeretsa umuturage no bwo bahise bayica.

Yahise ngo yirara mu baturage iteza umutekano muke, isingira umuturage witwa Manirakiza Fidèle, imutera ihembe, iramujugunya arakomereka, bahita bamujyana mu Kigo Nderabuzima cya Rugarama, nyuma bamujyana ku Bitaro bya Ruhengeri.

Nyirakamanzi Marie Chantal, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugarama by’agateganyo, avuga ko kuri ubu uwo wakomeretse nta kibazo kindi afite.

Agira ati “(Imbogo) Yikoreye umuntu ku mahembe iramujugunya, yakomeretse mu rushyi rw’akaboko, niho yamuteye ihambe. Nta kibazo afite…ni ihembe yamukubise ku rushyi rw’akaboko, kubera yanamujugunye yari yakomeretse inyuma mu ijosi, ubwo ni ibyo bagiye gutunganya.”

Iyo mbogo imaze gukomeretsa umuturage, abaturage ngo bahise bayitangatanga barayica, birwanaho.

Ibyo bikimara kuba ubuyobozi bw’umurenge n’ubw’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe Iterambere (RDB) bwahise buhagera, buhumuriza abaturage.

Umuturage yakomerekeje.
Umuturage yakomerekeje.

Abaturage basabwe ko mu gihe babonye inyamaswa yavuye muri Pariki bazajya bavuza amadebe n’amajerekani kugira ngo igire ubwoba isubire muri Pariki aho kuyica. Abakozi ba RDB bahise batwara iyo mbogo yishwe n’abaturage.

Si ubwa mbere imbogo iva muri Pariki y’Ibirunga igakomeretsa umuturage. Muri Kamena 2013, na bwo imbogo yavuye muri Pariki ijya mu baturage bo mu Murenge wa Cyanika, batangira kuyikomera, isingira umwe, imuterera mu kirere, arakomeraka bikomeye.

Mu rwego rwo gukumira inyamaswa ziva muri Pariki y’Ibirunga zijya mu baturage, ubuyobozi bw’iyo Pariki bwashyizeho urukuta rw’amabuye inyuma yarwo banahacukura umusingi.

Izo ziza mu baturage ngo ni iziba zarusimbutse. Gusa ariko ngo iyo zangirije abaturage, hakurikizwa itegeko, hakishyurwa ibyangijwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Eh none se ntabwo baza kuyibagira abaturage ra, imbogo se ntirimbwa harya? jye nzi iribwa pe.

che yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

Iyo bayipima basanga nta birwayi ifite bakayihera abaturage bakirira!

kabera yanditse ku itariki ya: 7-06-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka