Ikigage gihumanye cyahitanye babiri naho 34 bajyanwa mu bitaro

Abantu babiri bo mu Murenge wa Bwira muri Ngororero bitabye Imana naho 34 bari kwa muganga kubera ikigage banyoye bikekwa ko cyari gihumanye.

Muri Ngororero, ikigage gihumanye cyahitanye babiri. Aba bari kuvurirwa kwa muganga
Muri Ngororero, ikigage gihumanye cyahitanye babiri. Aba bari kuvurirwa kwa muganga

Tariki ya 27 Werurwe 2017, nibwo bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Bwira bagiye mu bukwe maze banywa ikigage.

Nyuma yo kuva muri ubwo bukwe abagisomyeho bose batangiye kujya kwa muganga bafashwe n’impiswi. Kuri ubu babiri muri bo bamaze kwitaba Imana.

Ababarirwa muri 34 barimo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Gashubi mu Murenge wa Bwira naho batandatu bajyanywe ku bitaro bya Muhororo.

Abaturanyi b’abo barwayi bavuga ko ikigage banyoye gishobora kuba cyarahumanijwe n’umuntu utazwi, nk’uko uwitwa Nyiramariba Mariya Goreti abisobanura.

Umuyobozi w’ikigo nderabuzima cya Gashubi cyakiriye abo barwayi, Beninka Leoncie avuga ko barimo kubitaho kandi ko abarembye bajyanywe ku bitaro ku buryo bafite icyizere ko bazakira vuba.

Avuga kandi ko barimo gushakisha icyaba cyarateye ubwo burwayi.

Agira ati “Twohereje ibizamini by’icyo kigage n’umusarane ku bitaro no kuri raboratwari nkuru y’Igihugu kugira ngo tumenye impamvu nyakuri yatumye aba bantu barwariye icyarimwe kandi mu gihe gito.”

Akomeza ahamagarira abaturage kwita ku isuku y’ibiribwa n’ibinyobwa byabo kuko n’umwanda ushobora kuba intandaro y’ubwo burwayi. Abapfuye bazize icyo kigage bamaze gushyingurwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka