Ikamyo yaguye ku kiraro cya Rwabusoro ifunga umuhanda

Ikamyo ya rukururana yari yikoreye isima ipima toni 35 yaguye ku kiraro cya Rwabusoro, irangirika ibuza izindi modoka gutambuka.

Ikamyo yari ihetse isima yaguye ku kiraro cya Rwabusoro ifunga umuhanda
Ikamyo yari ihetse isima yaguye ku kiraro cya Rwabusoro ifunga umuhanda

Iyi kamyo yo mubwoko bwa Benz ifite puraki RAD 613 H yakoze impanuka mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku itariki ya 15 Ugushyingo 2016.

Ikiraro cya Rwabusoro kiri ku mugezi w’akanyaru, gihuza Akarere ka Nyanza mu murenge wa Busoro n’aka Bugesera mu murenge wa Nyarugenge.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umusigire w’umurenge wa Nyarugenge, Karugwiro Antoinette avuga ko iyo modoka yavaga i Rusizi ivuye kuzana isima iyijyanye kuyicuruza mu murenge wa Ruhuha.

Agira ati “Umushoferi yageze i Nyanza yigira inama zo guca uyu muhanda ariko nta menye ko wagenewe imodoka nto n’amamoto kuko wakozwe muburyo bwo gufasha abaturage, ariko imodoka nini zo ntizemerewe.

Akomeza avuga ko iyo modoka yageze hagati inanirwa gukata kubera uburemere bwayo maze bituma igwa irangirika kuburyo igice cy’imbere cyatandukanye n’ikinyuma.

Ati “Twagize amahirwe nta muntu n’umwe waguye muri iyi mpanuka cyangwa ngo ayikomerekeremo, gusa isima yaritwaye inyinshi yangiritse.”

Igice cy'imbere cyatandukanye n'ikinyuma
Igice cy’imbere cyatandukanye n’ikinyuma

Ikiraro cya Rwabusoro cyari cyaracitse tariki ya 15 Ukwakira 2014 nyuma yo gucibwaho n’ikamyo iremereye.

Nyuma go gucika cyarasanwe ariko bagikora ku buryo barambika ibintu bikomeye mu mazi ubundi hejuru bashyiraho ibitaka. Banasize ahantu hanyura abanyamaguru gusa.

Iyo kamyo yongeye kuhanyura yatumye cyongera kwangirika.

Hasigaye igice cy'abanyamaguru gusa
Hasigaye igice cy’abanyamaguru gusa

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyarugenge bwaburiye abashoferi b’imodoka ziremereye kutanyura muri uwo muhanda kuko udakomeye. Ariko iyo kamyo yahanyuze uwari uyitwaye adafite ayo makuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Ibiraro bishaje hirya nohino mugihugu nibagerageze babivugurure

Majyambere francois yanditse ku itariki ya: 21-11-2016  →  Musubize

Akenshi banyura iy’ubusamo bashaka kurya mazout yari kubanyuza i Kigali.

NV yanditse ku itariki ya: 19-11-2016  →  Musubize

Tugomb kujy dutwara imodok turi bazim tutasinz kdi tukitonder umuhand tugashishikariz abashinzwe ibyubwubats bakajy bakomez inyubako zimw

IRAGUHA Jean cloude yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

bavandimwe burya ntawakwifuza ibyago cg ngo abihitamo! kuko burya ibimenyetso byo mumuhanda n’ibyapa nkuko amategeko y’umuhanda abiteganya nibyo byemeza umuyobozi w’ikinyaboziga ko yemerewe kuhanyura cg atabyemerewe! ubworero ababishinzwe badufashe kko biteza igihombo kuri reta n’abashoramari n’abaturage muri rusange!.

mbanda fericiene yanditse ku itariki ya: 17-11-2016  →  Musubize

@ Koraneza

Wowe uravuga gusa umushoramari ukibagirwa imisoro y’abaturage yasannye kiriya kiraro none cyikaba gisenyutse mu gihe nk’icyo guhumbya? Ko nshimye se ubwishingizi bushobora kwishyura ikamyo na sima Leta nayo izishyuza ikiraro cyangijwe n’ikiryabarezi wa mugani?

Kalisa yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

Nibyo koko uyu mushoferi ashobora kuba afite amakosa akomeye yo kuba yanyuze ahantu hatemewe kunyurwa n’imodoka ipakiye nk’iyo yari atwaye, bishobora no gutuma nyiri imodoka yabihomberamo bitewe n’ubwishingizi afite. Cyakora umuntu ntiyabura kwibaza niba hari ibyapa biri kuri uriya muhanda bibuza imodoka runaka kuwunyuramo. Bibaye bidahari byaba ari gahomamunwa kuko ayo makuru y’uko umuhanda umeze nta handi yava atari ku byapa byabugenewe! None se umuntu azava Mombassa akure he amakuru ya ngombwa yerekeye uko umuhanda uteye atari ku byapa? MININFRA ni wowe ubwirwa...

Kalisa yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

Nge ndabona uwomushoferi ariwe wizize.

Subukino cloude yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

nibyo accident yabaye ariko hakagombye kujya hashyirwa ibyapa biburira cg bibuza kuko ibi nabyo bihombya Leta, Reba ingengo y’imari yashyizwe kuri ryo teme mumyaka 2 gusa rikaba risenyutse, abaturage bagiye kujya mubwigunjye, hakwiye kujya hashyirwaho ingamba zo gusigasira ibyagezweho.

teos yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

Njye ndumva nta mushoffeur wajya ufata urugendo rungana kuriya nta makuru y’aho ajya cg anyura afite kbsa! cyane ko ikoranabuhanga ryatwegerejwe!! nta no guterefona abo asanze ngo bamuhe amakuru y’inzira kweri! pore sana

habana yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

Abashoramari baragowe!!! Ndebera nka kino kiryabarezi ngo ni chauffard!!!???!!! Ubu koko yajyaga he? Iyo afata inzira yose nkuko bisanzwe yari no kugera yo mbere ho amasaha abiri, atiriwe ajya guhingagura amayaga n’u bugesera bwose!Ubu se koko assurance zagowe !!!!

Koraneza yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka