Ikamyo yagonze imodoka ya Gereza batatu bahasiga ubuzima

Imodoka ya Gereza ya Rubavu yaraye igonganye n’ikamyo abakozi batatu ba gereza bitaba Imana naho undi umwe arakomereka bikomeye.

Abakozi batatu ba Gereza ya Rubavu baguye mu mpanuka
Abakozi batatu ba Gereza ya Rubavu baguye mu mpanuka

Impanuka yabaye saa tanu z’ijoro ryo ku wa 05 Ukwakira 2016, aho Toyota Hulux ifite puraki GR 952 ya gereza yagonganye n’ikamyo ifite puraki RAB404O.

Imodoka ya gereza yavaga mu mujyi wa Rubavu irimo abantu bane, izamuka ijya ku kazi kuri Gereza ya Rubavu, ihura n’iyo kamyo imanuka ifite umuvuduko mwinshi. Ikamyo yahise igonga iyo modoka iyisanze mu mukono wayo.

Ikamyo yagonze imodoka ya Gereza ya Rubavu batatu bari bayirimo bahita bitaba Imana
Ikamyo yagonze imodoka ya Gereza ya Rubavu batatu bari bayirimo bahita bitaba Imana

Abakozi bitabye Imana ni IP Hakizimana Jean Pierre umuyobozi wungirije wa Gereza ya Rubavu, Cpl Nsabimana Aime Jeredi wari umushoferi na muganga Epaphrodite.

Ababonye iyo mpanuka iba bakaba batangarije Kigali Today ko yatewe n’umuvuduko mwinshi.

Ikamyo yasanze imodoka ya gereza ya Rubavu mu mukono wayo irayigonga
Ikamyo yasanze imodoka ya gereza ya Rubavu mu mukono wayo irayigonga

Umuvugizi w’urwego rushinzwe abagororwa n’imfungwa, CIP Hillary Sengabo yabwiye Kigali Today ko ikamyo ya Bralirwa yihutaga yagonze imodoka ya Gereza ya Rubavu ibasanze mu ruhande rwabo mu murenge wa Rugerero.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Birababaje cne,Pierre igendere igire aheza natwe tuzagusangayo.

Alice yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

Gusa Birababaje! Nonese Umushoferi Yanga Ubuzima Bw’abo Atwaye Akanga N’ubwe Kweli? Leta Yige Uburyo Uriya Muhanda Bashyiramo Dodani Nyinshi, Kuko Umaze Kutumaraho Abantu.Bashoferi Namwe "akariro Gake Na Feri".Ubuzima Burahenze.

Sebera Viateur yanditse ku itariki ya: 7-10-2016  →  Musubize

Turasaba kojyera aba police mu muhanda kuko bibabaje kubona buri munsi tubura abacu

chance yanditse ku itariki ya: 6-10-2016  →  Musubize

None se ko numva ngo speed governors zizashyirwa muri za bus nkaba numva amakamyo ariyo arenza umuvuduko?

Nizeyimana Valentin yanditse ku itariki ya: 6-10-2016  →  Musubize

abo bantu bitabye imana, imana ibakire mubayo, ariko nanone abantu batwara ibinyabiziga bajye bitondera umategeko yumuhanda kuko abenshi Ntago bakiyitaho. murakoze

nyabyenda J claude yanditse ku itariki ya: 6-10-2016  →  Musubize

Ooooh!birababaje kubura abantu bingenzi nkabo muburyo butumvikana bw’amakosa nkayo,les chauffeurs nibabe maso birinde umuvuduko nkuwo,nonese ubwo uwo wihutaga yabaye ikigera aho ajya?mumumbarize?kdi yishe nabantu bene ako kageni!Gusa Imana ibahe iruhuko ridashira.Naho ibyuma bigabanya umuvuduko nibishyirwe mu modoka zose ntiharebwe gusa izitwara abantu muri rusanjye kuko nizindi zihitana ubuzima bwabantu.

Emmy yanditse ku itariki ya: 6-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka