Ibyaha bishingiye ku Ngengabitekerezo ya Jenoside biri kugabanuka - Polisi

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Theos Badege, yavuze ko muri rusange umutekano mu gihugu wari wifashe neza mu cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

CP Theo Badege Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda
CP Theo Badege Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda

CP Badege yavuze ko ibikorwa byo kwibuka muri iki cyumweru byaranzwe no kwitabira kw’abaturage ku buryo bugaragara ibiganiro byo kwibuka abazize Jenoside ndetse inzego z’umutekano zikaba zarabungabunze umutekano aho ibiganiro byaberaga mu gihugu hose.

Yavuze kandi ko muri iki cyumweru ibyaha bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside byagaragaye hamwe na hamwe mu gihugu, ariko ngo uko imyaka ishira indi igataha bigenda igabanuka,

Ibi ngo biratanga icyizere cy’uko hari igihe kizagera ingengabitekerezo igashira burundu.

Yagize ati”Ibimenyetso by’ingengabitekerezo ya Jenoside twakiriye, ahanini ni amagambo yabwirwaga abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, n’ibikorwa bike byabakorewe, bimwe byashyikirijwe ubushinjacyaha ibindi biracyakorwaho iperereza.

Ikigaragara ni uko muri aya magambo yabwirwaga abarokotse, 90% bayabwirwaga ku munwa gusa, bitandukanye no mu myaka yashize aho wasangaga amagambo nk’aya bayabwirwa hakoreshejwe ubutumwa bandikiwe kuri Telefone cyangwa izindi mbuga nkoranyambaga.”

CP Badege yavuze ko muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nta muntu wishwe azize ingengabitekerezo ya Jenoside.

Aha yavuze ati ”N’ubwo muri iki cyumweru nta warokotse wishwe azira ingengabitekerezo ya Jenoside, hari ibikorwa byo kubatoteza byagaragaye birimo aho mu karere ka Bugesera batemye inka 2 z’uwarokotse.

Mu karere ka Kayonza ho hakaba haragaragaye uwo baranduriye imyaka, ahandi bakaba barateye amabuye mu ngo z’Abarokotse, kandi aho ibi byabaye hose ababigizemo uruhare batawe muri yombi.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yavuze ko muri rusange kugabanuka kw’ ibyaha bishingiye ku ngengabitekerezo ya Jenoside byatewe no kwitegura ibikorwa byo kwibuka hakiri kare.

Byanatewe kandi n’ ubufatanye bugaragara hagati y’abafatanyabikorwa mu bikorwa byo kwibuka, n’imyumvire y’abaturage yahindutse ku buryo bugaragara, aho usanga abenshi barahagurukiye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

CP Badege yanashimiye uruhare rw’abaturage mu gutangira amakuru ku gihe ahabonetse ingengabitekerezo ya Jenoside, n’uko bakomeje kurwanya ibikorwa bibi bikorerwa abarokotse birimo kubatera ubwoba, kubatoteza no kubatuka, akavuga ko nibakomeza kubirwanya bizashyira bigacika burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka