Iburasirazuba: Habarurwa inganda 104 zenga inzoga zitujuje ubuziranenge
Polisi y’igihugu ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba itangaza ko ibiyobyabwenge birimo inzoga z’inkorano ari byo biteza umutekano muke muri iyo ntara.
Yabitangaje ubwo mu murenge wa Kazo mu Karere ka Ngoma bangizaga ibiyobyabwenge birimo urumogi, kanyanga n’inzoga z’inkorano, ku itariki ya 21 Ugushyingo 2017.
Umubozi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, ACP Rutaganira Dismas avuga ko mu byaha bakiriye muri uyu mwaka wa 2017 byiganjemo ibyo gukubita no gukomeretsa.
Yabwiye abatuye ko muri iyo ntara usanga ibyaha Polisi yakira ibyinshi bituruka mu kunywa ibyobyabwenge.
Agira ati “Ibyaha byinshi ni ugukubita no gukomeretsa ndetse no gufata ku ngufu bitewe nuko baba banyoye ibiyobyabwenge byinshi bigatuma bajya mu rugomo.”
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred avuga ko inganda zenga inzoga z’inkorano muri iyo ntara zibarirwa mu 104 ariko ngo 20 % nizo zifite ubuziranenge.
Niyo mpamvu izo bafashe bazimena mu rwego rwo kwereka abaturage ububi bwazo.
Yabwiye abaturage ati “Twatangije ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge muri iyi ntara niyo mpamvu twamennye bino mu maso yanyu ngo mu bireke kubinywa.”
Yakomeje abasaba gutangira amakuru ku gihe kandi buri wese akaba ijisho rya mugenzi we kugira ngo ibiyobyabwenge bicike.
Kuri uwo munsi bangijeho ibiyobyabwenge, Polisi yahise ita muri yombi abagabo babiri bafatanywe ibidomoro 11 byuzuye inzoga z’inkorano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|