Huye: SACCO ya Ngoma yibwe asaga Miliyoni 2RWf(Ivuguruye)

Amakuru aturuka muri Polisi y’Igihugu aravuga ko Koperative Isange SACCO y’Umurenge wa Ngoma mu Karere ka Huye ishobora kuba yibwe n’abakozi bayikoramo.

Isange Ngoma SACCO yibwe arenga miliyoni 2RWf n'abantu bataramenyekana
Isange Ngoma SACCO yibwe arenga miliyoni 2RWf n’abantu bataramenyekana

Amakuru y’ubu bujura yamenyekanye ubwo abakozi bari baje mu kazi, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere 30 Mutarama 2017.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo akaba anakuriye ubugenzacyaha muri iyo ntara, CIP Hakizimana Andre yemeje aya makuru avuga ko iyo SACCO yibwe 2.383.825RWf na mudasobwa zigendanwa eshatu (Laptops).

Akomeza avuga ko amakuru Polisi ifite ari uko iyo SACCCO yibwe na bamwe mu bakozi bayikoramo.

Agira ati "Ikigaragara ni uko nta muntu wibye aturutse hanze. Umutamenwa wari ufunze, byamenyekanye ari uko umucungamutungo agiye muri uwo mutamenwa agasanga haburamo ayo mafaranga.

Ariko ikigaragara ni uko ubwo bujura buvugwa bwakozwe n’abantu bakoramo ubwabo."

Yungamo avuga ko Polisi yahamagaje abakozi b’iyo SACCO bose ngo babazwe kuri ubu bujura.

Kugeza ubu ikaba Polisi isigaranye umukozi umwe wakoze kuwa gatandatu (tariki ya 28 Mutarama 2017) n’umucungamutungo wayo kuko ngo aribo bari bafite imfunguzo.

Umucungamutungo w’iyo SACCO, Fiacre Ngabonziza ntitwabashije kumubona kuko yariho akorwaho iperereza na Polisi y’Igihugu.

Abaturage twasanze aho iyo SACCO ikorera, mu isoko ryo mu Rwabayanga i Huye barimo n’abahakoraga akazi k’izamu, bavuga ko ubujura bwahakorewe ari amayobera kuko ngo nta hantu hagaragara abibye banyuze kuko imiryango yayo yari ifunze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka