Huye: Hadutse ubujura bwambura abakobwa n’abagore amasakoshe

Abakobwa bataha mu macumbi ari munsi ya katedarali ya Butare bahangayikishijwe n’abajura bahadutse basigaye babambura amasakoshi n’amatelefone, nimugoroba batashye.

Hafi y'amahome nijoro, ntihaba habona
Hafi y’amahome nijoro, ntihaba habona

Ayo macumbi atahwamo n’abakobwa barenga 30, Bakora imirimo idatuma bose bataha kare. Ariko hari n’abavuga ko hari n’abamburwa hakibona nko mu ma saha ya Saa Kumi n’ebyiri n’igice.

Inzira banyuramo iyo bwije ntiba ibona. Uretse urumuri rukeya ruturuka mu mazu yo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Butare (GSOB) n’andi ari ku nzira y’aho banyura, nta rundi rumuri ruharangwa.

uturutse ku muhanda wa kaburimbo umuntu agenda nka metero 300 kugira ngo agree kuri ayo macumbi.

Urumuri rukeya runyura muri ariya madirishya y'amazu ya GSOB na kariya gatara kari kuri iriya nzu (kwa Bourgois) ni rwo rwonyine ruri muri iyi nzira ya metero hafi 300
Urumuri rukeya runyura muri ariya madirishya y’amazu ya GSOB na kariya gatara kari kuri iriya nzu (kwa Bourgois) ni rwo rwonyine ruri muri iyi nzira ya metero hafi 300

Odette Mukamunana autaha muri imwe muri aya mahome, avuga ko amaze kuhakubitanira n’abajura gatatu kose.

Agira ati “Ubwa mbere umujura yaranize, anyambura isakoshi na terefoni. Ubwa kabiri banshikuje teLefone yikubita hasi ariko ku bw’amahirwe ntibayitwaye. Ubwa gatatu banyambuye terefone barayitwara.”

Eugénie Uwamahoro na we utaha muri imwe muri aya mahome, avuga ko urebye abajura babambura ahanini baba babacunze bataha.

Ati “Twibwa n’ibirara biba bizenguruka mu mujyi. Umanuka kuri katedarari bakanyura iy’ubusamo bakagutega, bakagukubita bakanakwambura ibyo ufite.”

Aha niho abo bakobwa bataha
Aha niho abo bakobwa bataha

Ibi bituma hari abagira ubwoba, babona butangiye kwira bagatega moto.

Uwamahoro ati “iyo saa kumi n’ebyiri zageze umuntu agera imbere ya katedarari akibuka ko ashobora guhura n’abajura, agatega moto ikamuca 200Frw cyangwa 300Frw, nyamara aho umuntu ajya ari mu ntambwe ebyiri.”

Ngo nta gihe iki kibazo kitagaragajwe hagashyirwaho irondo, nyamara rikazwa gusa ari uko hagize uwamburwa, ubundi bikibagirana, nk’uko binemezwa n’umwe mu bazamu baba bari hafi aho.

Ati “Iyo hari umukobwa wambuwe mbona abakora irondo bagendagenda hano, ariko iyo hashize iminsi sinongera kubabona.

‘Nyamara nkanjye gutabara uwibwe ntibyanyorohera kuko akenshi atakira kure, kandi abajura bahita birukira mu mashyamba ari munsi y’amahome, abandi bakiruka bagana ku muhanda munini.”

Arsène Kabalisa, umunyamabanga nshingabikorwa w’Umurenge wa Ngoma ayo macumbi aherereyemo, avuga ko Leta yashyize amatara ku muhanda munini, ariko ko iki gice aba bakobwa banyuramo cyari gikwiye kumurikirwa n’ibigo bihegereye.

Ati “Katedarari isubijeho amatara, n’ahagana hepfo hagashyirwa andi, kandi n’abazamu bo muri kariya gace bagakorana, nta wakongera kuhahungabanira.”

Naho ku bijyanye n’irondo, Kabalisa avuga ko bagiye gutangira gukora ku buryo ryongera gushyirwamo ingufu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka