Gukaza umutekano ku mipaka y’u Rwanda na Tanzaniya bizarushaho koroshya ubuhahirane

Police y’u Rwanda yagiranye amasezerano na Polisi ya Tanzaniya mu bufatanye mu kubungabunga umutekano hagati y’umupaka uhuza ibyo bihugu, hagamijwe ubuhahirane.

Iyo nama yahuje abayobozi bakuru ba Polisi y'u Rwanda na Polisi ya Tanzaniya
Iyo nama yahuje abayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Tanzaniya

Ni mu nama yahuje ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda n’ubwa Polisi ya Tanzaniya yabereye ku mupaka wa Rusumo uhuza ibyo bihugu byombi kuwa 4 Werurwe2017.

Mu ngingo zigiwe muri iyo nama cyane cyane bibanze mu kongera ingufu mu mutekano, harwanywa ibyaha bihungabanya umutekano w’ibihugu byombi, nkuko ACP Elisa Kabera ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Polisi y’u Rwanda abivuga.

Ati “Ikivuye muri iyi nama ni ugushyira imbaraga mu mutekano ku mipaka, harwanywa ibyaha bikorerwa ku mupaka.

Hari abantu bahinga ibiyobyabwenge cyane cyane ku ruhande rwa Tanzanzaniya bakagenda barutunda barwinjiza mu Rwanda banyuze mu tuyira tutemewe n’amategeko”.

ACP Kabera kandi yavuze ko hasuzumwe ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Tanzaniya, bagasanga buhagaze neza.

Ati“Twasanze ubuhahirane hagati y’u Rwanda na Tanzaniya bumeze neza, n’umwuka uhari wa politiki ni mwiza cyane hagati y’ibihugu byacu byombi, gusa kongera Umutekano ku mupaka birushaho kunoza ubwo buhahirane”.

Abayobozi ba Polisi z'ibihugu byombi basinye amasezerano y'ubufatanye
Abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi basinye amasezerano y’ubufatanye

Abaturiye umupaka wa Rusumo nabo baremeza ko ubuhahirane hagati y’ibuhugu byombi bugenda neza, uretse bimwe mu biyobyabwenge bituruka Tanzaniya byangiza umutekano nk’uko bivugwa na Ntirushwamaboko Theophile.

Ati“Usanga hari ibiyobyabwenge byinjira birimo urumogi n’izindi nzoga zitemewe biturutse Tanzaniya. Iyo tubifashe tubishyikiriza Polisi, ariko iyo bafashe Umunyarwanda yagiye kwipagasiriza anyuze mu nzira z’ibyaro, ntakindi bakora uretse kumwambura no kumukubita. Ibi biratubangamiye cyane”.

CGP Emmanuel Gasana umuyobozi wa Police y’u Rwanda yavuze ko amasezerano y’ubufatanye bwa Police z’ibihugu byombi azafasha mu gukumira ibyaha, bikomeje kugenda bikwirakwira ku isi.

Ibyo byaha ngo ni ibijyanye n’ikoranabuhanga, iterabwoba, icuruzwa ry’abantu, igabanuka ry’ubukungu, forode, ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge n’ibindi.

Umuyobozi wa Police mu gihugu cya Tanzaniya Ernest J.Mungu asanga umutekano hagati y’ibihugu byombi wifashe neza ,avuga ko bagiye kongera ingufu bityo ubuhahirane bukomeze kugenda neza.

Ati“Turongera ingufu k’umutekano w’ibihugu byombi bityo abacuruzi bave i Kigaki bajya Dar es salam, abandi bave Dar es salam bajya kigali nta kibazo bagize ubukungu bwiyongere”.

Ayo masezerano abaye mu gihe ku mupaka wa Rusumo uhuza u Rwanda na Tanzaniya hateganywa kubakwa isoko mpuzamahanga ryambukiranya imipaka, hakaba harakozwe n’inyigo yo kubaka urugomero ruzabyazwa Megawatts 80
z’amashanyarazi.

Abayobozi ba Polisi y'u Rwanda na Polisi ya Tanzaniya biyemeje gukumira ibyaha baharanira umutekano w'ibihugu byombi
Abayobozi ba Polisi y’u Rwanda na Polisi ya Tanzaniya biyemeje gukumira ibyaha baharanira umutekano w’ibihugu byombi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twishimiye iyi nama yahuje police zombi haba iyatanzania ndetse niyu Rwanda, biraduha ikizereko abahungiraga mubihugu byombi bamaze gukora ibyaha ntibizongera, ndetse n’ibiyobyabwenge bishobora kuva hanze hifashishijwe imipaka itemewe ntibizasubira.

rucogoza yanditse ku itariki ya: 5-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka