Gucunga umutekano neza byabahesheje imodoka ya miliyoni 32RWF
Umurenge wa Remera wegukanye imodoka itangwa n’Umujyi wa Kigali ufatanije na Polisi y’Igihugu, nyuma yo kurusha isuku n’umutekano indi mirenge.
Uyu murenge wahawe imodoka yo mu bwoko bwa Mahindra ifite agaciro ka miliyoni 32 RWf.
Mu kwezi kw’Ukuboza 2016 nibwo batoranyijwe nk’abahize abandi, ariko imodoka bahawe itahwa ku mugaragaro kuri uyu wa 06 Mutarama 2017.
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Remera, Kalisa Jean Sauveur, avuga ko iki gihembo bagikesha abaturage bakorana n’ubuyobozi, ndetse n’irondo rikoranywe umwuga.
Yagize ati"Uyu murenge ufite abaturage bumva, ufite abafatanyabikorwa barimo abakora isuku neza; tunafite irondo ry’umwuga ryubakitse kandi habaho guhuza ibikorwa".
Akomeza agira ati "Isuku n’umutekano twabigize ubuzima bwa buri munsi.
Irondo rirahembwa kandi rifite ibikoresho; hari ibintu byinshi byibwa bikazanwa muri Remera, ariko turabifata tukabishyikiriza Polisi, nayo ikabiha ba nyirabyo".
Umuturage witwa Mukabaranga Anne-Marie, ni umwe mu bavuga ko bishimiye imodoka izajya ibatabara, igihe hari nk’ukeneye ubufasha bwo kujyanwa kwa muganga.
Ati "Iyi nanjye ndayikesha kuba mbyuka buri munsi ngakora isuku ahantu hose, nta macupa n’indi myanda wasanga mu muhanda".
Kabogoza Innocent, umukuru w’umudugudu w’Urumuri muri Rukili ya mbere, aremeza ko irondo ryabo ryiyubaha kandi rihembwa neza, ku buryo ngo nta birarane ubuyobozi bubafitiye.
Umurenge wa Remera wari usanganwe imodoka imwe ishinzwe irondo n’isuku, ariko ngo iya kabiri yabonetse izayunganira mu bikorwa bya Leta no gutabara abaturage.
Igihembo nk’iki Umujyi wa Kigali na Polisi bagitanga buri mwaka ku murenge wahize indi muri Kigali, mu bijyanye n’isuku n’umutekano.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Nibyiza remera irakinjyanye ikigihembo ariko uyumwaka nitwebwe umurenge wa nyakabanda mboneyeho no gushimira byimazeyo police y u Rwanda yatekereje kino gikorwa cyane ko kuva kumuyobozi wayo mukuru IGP GASANA u nabamwungurije.. bose bari bitabiriye kiriya gikorwa mwarakoze cyane
mbembega Remera mukomereze aho muri mungamba pepepe iratwemeje pe
remera iratwemeje nikomereze aho ariko Iubutaha numurengewacu kigalama