Gerenade yamuturikanye Imana ikinga ukuboko
Bayisenge Divine yajyanwe kwa muganga nyuma y’uko “Gerenade” imuturikanye ubwo yari arimo ahinga mu murima uri mu Karere ka Ruhango.
Ibyo byabereye mu Mudugudu wa Nyamagana mu Kagari ka Nyamagana mu Murenge wa Ruhango, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 12 Mata 2017.
Bayisenge ufite imyaka 26 yari arimo ahinga, akubita isuka kuri iyo “Gerenade” yari iri mu butaka, yo mu bwoko bwa “Stik” ihita imuturikana, imukomeretsa mu maso mu buryo bworoheje. Yahise ajyanwa kwa muganga.
Nahayo, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango yemeje ayo makuru avuga ko byabaye saa mbiri n’igice za mu gitondo.
Polisi y’Igihugu ikangurira abaturage kwirinda gukinisha ibyuma batazi no kumenyesha inzego z’umutekano ahantu hose hakekwa kuba ibisasu.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Uwo Mubyeyi yihangane pe.
igisasu nk:iki iyo gituritse abantu bagakwiye kongera gutekereza amateka y:igihugu cyacu. twaciye mu bihe bikomeye by:intambara kuburyo umuntu atapfa kwemeza ko ibisasu byaba byrashize mu butaka. igikenewe nuko abantu bose bakwiye kugira amakenga ku kintu cyose babonye batazi. cyane cyane abahinz ikintu cyose babonye mu butaka bakwiye kukitondera ndetse babona nta makuru ahagije bagifiteho bakitabaza inzego z:umutekano.
POLE KURI UWO MUDAMU PE!
urworubyiruko nirwihangane nkaba nagira inama nabandibantu bakinisha ibintu byibyuma batabizi ko ataribziza.