DASSO ihagaze ite mu myaka ine imaze?

Mu myaka ine,urwego rushinzwe umutekano mu nzego z’ibanze ‘DASSO’ rumaze kugarura icyizere cyari cyaratawe n’urwo rwasimbuye rwari ruzwi nka ‘Local Defences’.

Urwego rwa DASSO rwahinduye imwe mu mikorere idahwitse yaranze Local Defences yasimbuye
Urwego rwa DASSO rwahinduye imwe mu mikorere idahwitse yaranze Local Defences yasimbuye

Mu myaka ine ishize abaturage n’urwego rwari rushinzwe kunganira Polisi mu gucunga umutekano mu nzego z’ibanze rwa ‘Local Defences’ barebanaga ay’ingwe.

Byaterwaga n’imyitwarire bamwe bemezaga ko idahwitse, biturutse ku kuba abarushyirwagamo nta bumenyi bw’ibanze bari bafite cyangwa amashuri make atuma babasha guhitamo igikwiye.

Hari aho wasangaga aba ‘Local Defences’ bakoze ibikorwa binyuranije n’ibyo bashyiriweho, birimo gukubita no gukomeretsa abaturage ubundi bashinzwe kurinda. Ibyo byose ntibyatumaga hari umuturage wumva ko atekanye mu gihe umu ‘Local Defence’ ari hafi.

Mu 2014, Minisiteri y’Ubutegetsi (MINALOC) nibwo yafashe icyemezo cyo kurukuraho ikarusimbuza urundi ruzwi nka DASSO.

N’ubwo DASSO yazanye amaraso mashya, kuko abayishyirwagamo ari abafite icyiciro cy’amashuri runaka cyangwa bamwe mu nyangamugayo bahoze muri “Local Defences’, amakenga yari akiri yose mu baturage.

Polisi y'igihugu ifasha DASSO mu bijyanye no kubahugura mu gucunga umutekano no mu myitwarire
Polisi y’igihugu ifasha DASSO mu bijyanye no kubahugura mu gucunga umutekano no mu myitwarire

Mu kazi kabo ka buri munsi, abagize urwego rwa Dasso bahabwa amabwiriza n’ubuyobozi bw’akarere. Ariko mu kuyashyira mu bikorwa bakayoborwa na Poisi y’igihugu kubera ko ari urwego rw’umutekano.

Ariko kuri ubu nyuma y’imyaka itatu, DASSO imaze kugaragaza itandukaniro kuko uretse kuba imikoranire hagati yayo n’abaturage yariyongereye, igira n’uruhare mu gufatanya n’abaturage mu bikorwa bibateza imbere.

Urwego rwa DASSO nirwo rurinda ahantu hose hari ibikorwa rusange uhereye ku rwego rw’akarere kugeza ku kagari mu gihugu hose.Rwagiye runafasha ubuyobozi mu bikorwa byo kurwanya ubucuruzi bukorerwa mu kajagari.

Kugeza ubu, urwego rwa DASSO rumaze kubakira abatishoboye cyangwa kubasanira inzu. MINALOC ivuga ko icyegeranya imibare y’ibikorwa DASSO imaze kugiramo uruhare.

Ngendahimana Ladisilas umuvugizi wa MINALOC, nawe ntahakana ko hari aho Local Defences itakoraga neza, aho akaba ariho DASSO yaje gushyira imbaraga kugira ngo igarurire abaturage icyizere.

Agira ati “Dasso ifite imikorere myiza itandukanye n’iya rokodifensi, si ukuvuga ko ibyo rokodifensi yakoze byose byari bibi cyangwa amakosa, hari n’ibyiza bakoze ku buryo n’abari bayirimo bafite imyitwarire myiza baje guhabwa akazi mu rwego rwa Dasso.”

Iyo hari umwe mu bagize DASSO ugaragaweho n’amakosa ahanwa kimwe n’undi mukozi wese kuko na bo bafite amategeko abagenga.

Umuhuzabikorwa wa Dasso mu Karere ka Gakenke, Kanobana Gilbert, avuga ko abaturage bongeye kubagirira icyizere ku buryo basigaye bafatanya mu guhanahana amakuru.

Ati “Dukorana muri gahunda za leta zitandukanye zijyanye n’umutekano nko kunoza irondo, guhana amakuru ku kintu cyose cyahungabanya umutekano hari na gahunda za leta zagenewe abaturage twagiye tugiramo uruhare nka za VUP,kureba uburyo zigera ku bagenerwabikorwa, abarenganye tukabarenganura.”

Urwego rwa DASSO rwashyizweho n’iteka rya Perezida, kuri ubu rumaze kugira abakozi bakabakaba mu 4.000 batojwe mu byiciro bitatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 15 )

DASSO Irakora biragaragarira buri wese.

TWAGIRAYEZU Elyse yanditse ku itariki ya: 12-02-2020  →  Musubize

Mubyukuri nkuko bagenzi banjye babivuze Dasso nurwego rwaje rukenewe kbsa rumaze gukora byinshyi bigaragara bona nabwo ntabyera ngo de!ariko aba basore barako kweli!turasaba Minister ibareberera ikomeze kubaba hafi bizabarinda guteshyuka inshingano zabo.

hope yanditse ku itariki ya: 18-08-2018  →  Musubize

Dasso irakora cyane ariko twasabako niba byashoboka byibuze bagahindura status igenga Dasso kuko usanga muturere harimo gufatanabi abagize uru rwego cyaneko batanga akazi karenze ubushobozi bwabo

Urugero: usanga nko mu Karere ka Muhanga usanga Dasso ikora amasaha menshi arenze ayakenewe ikindi usanga nko kurinda inyubako zakarere ari ikibazo kuko haba hari ibikoresho by akarere bihenze bakabirinda nta bikoresho ikindi usanga kuburinzi harara umuntu umwe byaba nangombwa uwo muntu bahashyize ntaharare kuko nyine aba arumwe ikindi ubuzima bwabo buragoye aho usanga bahembwa umushahara muto cyane kandi ntakindi yakora kuruhande cy mugirira akamaro ugasanga barakorera mmukajagari ikindi kubijyanye nyi nibyobagenerwa nkabakozi ntabwo babibona uko bikwiye ngarutse ku mikorere usanga bakora amasa24 kandi ntaho byabaye twagirango ababishinzwe babidufashemo ikindi sinzi niba byashoboka ko hazajya haba mitation za coordinator kuko usanga nta gashya ageza kubo ayoboye

Mucyeshimana yanditse ku itariki ya: 8-06-2018  →  Musubize

nibyiza cyane dasso irakora kbsa gusa ariko bagakwiye kureba ukunu nabo babaha umushahara ubakwiye kandi bakagerageza kuwuringaniza mu karere hose kuko nabwo imishahara ingana!!!!

NIZEYIMANA Gad yanditse ku itariki ya: 21-05-2018  →  Musubize

Muraho neza. twebwe mu karere kacu urwego rwa DASSO rurakorana neza n’inzego z’ibanze hamwe na Police ariko twasabaga Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu kubongerera umushahara kugirango banoze neza inshingano zabo.kuko bigaragara ko umushahara wabo ari muke kandi mukaba mwabongerera n’ubushobozi murakoze.

Alias yanditse ku itariki ya: 20-04-2018  →  Musubize

Dasco Ntaribi Naho Bitaranoga Bazabinoze

Bugingo Innocent yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

DASSO dushima akazi bakora ariko nanone twakwibaza niba uturere cg igihugu muri rusange kibaha ibyangombwa nkenerwa bibafash kurangiza inshingano zabo? ese ko tuziko inzego z’umutekano bitewe n’akazi bakora bibasaba kubanza gucunga umutekano w’ubuzima bwabo, bishoboka bite ko DASSO itagira intwaro ihabwa inshingano zirenze ubwirinzi bwabo? urugero DASSO arahabwa inshingano zo kurwanya ubucuruzi bw’akajagali warangiza ugasanga aba murugo rumwe n’abo yirirwa yirukankana cg se baturanye muri cartier! ese koko ibi birasobanutse koko DASSO ntatuye mu manegeka cg muri ntuye nabi? ibibazo ni byinshi niba usaba umuntu umusaruro wakanamwubakiye ubushobozi hibandwa kubyibanze! murakoze!

mukunzi anicet yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

Bravoo Dasso!! ni abakozi kuko nasanze jye nabo bagira akazi kenshi,ikibazo Narbonne nu mushahara babe new nkurikije imirimo bakora,Minister ibashinzwe igerageze Kubongerera agashahara kuko barakora kabisa natwe turabemera.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

Muby’ ukuri iyo iyo uhaye umuntu inshingano zikomeye nko kureberera abaturage adafite ubumenyi buhagije,doreko akenshi bugendana na Discipline, nyuma ukamusaba umusaruro mwiza biragoye pe!
Icyo kwishimirwa n’uko Minisiteri yarebye kure nyuma yo kureba umuvuduko u Rwanda rwacu ruriho igashyiraho abantu bize babasha nibura kumva vuba impinduka nziza no gufasha mukuzumvisha abo zigenewe. Ibi byagabanyije n’ umubare w’abashomeri kuko usangamo n’ abize Kaminuza benshi.

Jonathan yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

DASSO barakora pe arko ikintangaza nuko rimwe na rimwe ubuyobozi bwakarere bubabwira ko nta ngengo yimari bagiramu karere
hari bimwe mubikoresho babona nko kuzamurwa mu ntera guhabwaprime,... mutubarize minister

IRAFASHA Steven yanditse ku itariki ya: 8-02-2018  →  Musubize

Nibyokoko DASSO yaje icyenewe mubaturage kuko barakoraneza ariko agashahara kabo nigake mubavuganire pe kdi nuko aba dasso batanganya umushahara uturere hamwe na ministeri bakwiga kukijyanye niringaniza mishahara nkizindi nzego zicunga umutekano

Alias yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

Bravo Dasso ! Nubundi abayiharabika ni abanga ibyiza.
Gusa muri rusange inzego zumutekano mu Rwanda zihagaze neza pe bravo.

Mbogo yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize

AhaaaAa bariya bralirwa na local defense pe ko local defense se washaga urware cg ikiwange, avoka, imineke mbese byaterwa nicyo ufite naho bariya udafite iripfundikiye ntacyo muvugana uyu munyamakuru uravuga neza sinzi icyo abaca pe!

rugira yanditse ku itariki ya: 21-11-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka