Clubs Anti-Kanyanga zitezweho kurandura kanyanga burundu

Ubuyobozi bw’Akarere ka Burera bwatangije “Clubs Anti-Kanyanga” zizifashishwa mu kurandura ikiyobyabwenge cya kanyanga giteza umutekano muke muri ako karere.

Iyo hakozwe igereranya usanga muri Burera buri kwezi bamena kanyanga ifite agaciro ka miliyoni 10RWf
Iyo hakozwe igereranya usanga muri Burera buri kwezi bamena kanyanga ifite agaciro ka miliyoni 10RWf

Uwambajemariya Florance, umuyobozi w’Akarere ka Burera avuga ko nubwo hari ingamba zafashwe zo kurwanya kanyanga igihari. Izo Clubs ngo zitezweho kuzana impinduka.

Agira ati “Niyo mpamvu twatangije Clubs Anti-Kanyanga zizajya zidufasha gutanga amakuru kuburyo bwihuse mu kugaragaza abacuruza, abanywa n’abikorera kanyanga kugira ngo tube twafatanya muri icyo gikorwa kuburyo bwihuse.”

Akomeza avuga ko kanyanga igomba kurandukrwa kuko abayinywa barasinda bakarwana, bagateza n’urugomo.

Kuburyo nk’abagabo bayisinze bataha bagahohotera abagore rimwe na rimwe bikavamo urupfu, abana bagakurana uburere bubi.

Izo Clubs zitangijwe nyuma y’izindi gahunda ubuyobozi bw’ako karere bwashyizeho zo kurwanya kanyanga ariko ntizitume kanyanga icika burundu.

Zimwe muri gahunza zari zarashyizweho harimo iy’Ijisho ry’Umuturanyi aho abaturage basabwa kumenya abaturanyi babo niba badacuruza kanyanga bityo baba bayicuruza bakabimenyesha ubuyobozi.

Hari gahunda kandi yo gufata Abarembetsi, zazwiho gucuruza no gutunda kanyanga bayivanye muri Uganda. Iyo bafashwe bashyirwa mu bigo ngorora muco ba ruharwa bakajywana Iwawa naho kanyanga bafatanwe ikamerwa mu ruhame.

Izo ngamba zoze byagaragaye ko zitatumaga kanyanga icika burundu kuko nta mezi cyumweru cyashira hatumvikanye abantu batanwe kanyanga bayikoreye cyangwa bari kuyicuruza.

Kuburyo iyo hakozwe igereranya usanga buri kwezi mu Karere ka Burera hamwenwa ibiyobyabqenge byiganjemo kanyanga, bifite agaciro gasanga miliyoni 10RWf.

Umuyobozi w'Akarere ka Burera ahamya ko Clubs Anti-Kanyanga zizazana impinduka mu kurwanya kanyanga
Umuyobozi w’Akarere ka Burera ahamya ko Clubs Anti-Kanyanga zizazana impinduka mu kurwanya kanyanga

Izo Clubs Anti-Kanyanga ngo zizatuma kanyanga icika burundu kuko ngo abayiririmo bazajya bakorera mu midugudu; nkuko Dusingizumukiza Philimin, umuyobozi wa Club Anti-Kanyanga mu murenge wa Kagogo abisobanura.

Agira ati “Hari abayobozi b’inzego z’ibanze bakingira ikibaba abantu bazicuruza (Kanyanga). Icyo tugiye gukora n’ugutangira amakuru ku gihe, bene abo bayobozi tukabatangira amakuru ku gihe.

By’umwihariko twebwe mu mirenge ubwo tugiye kumanuka tugashyiraho Club Anti-Kanyanga mu tugari n’imidugudu tugafatanyiriza hamwe kurwanya ibiyobyabwenge tukarushaho kwiteza imbere.”

Akomeza avuga ko mu bindi bazakora harimo kugira inama abacuruza n’abakoresha ibiyobyabwenge.

Clubs Anti-Kanyanga zigizwe n’abaturage basanzwe kandi zizagera muri buri mudugudu. Ku ikubitiro hahuguwe abantu 180 baturuka mu mirenge icyenda iri hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Kuri iyo mirenge hiyongeraho imirenge itatu ikora ku gishanga cya Rugezi.

Muri buri murenge hahuguwe abantu 15 bazafasha abandi mu bukangurambaga. Abayobozi ba Clubs Anti-Kanyanga mu mirenge basinyanye imihigo n’umuyobozi w’Akarere ka Burera yo kurandura burundu kanyanga.

Tariki ya 27 Ukwakira 2016 nibwo hatangijwe iyo gahunda. Hahise mu hanamenwa ibiyobyabwenge byiganjemo kanyanga bifite agaciro karenga miliyoni 3RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka