Buri kwezi abagera kuri 60 bapfa bazize impanuka-Min Uwihanganye

Muri raporo ya Minisiteri y’ibikorwaremezo mu mezi atatu shize abaturage 162 bapfuye bazize impanuka,inyinshi murizo ni iziterwa n’uburangare bw’abatwara ibinyabiziga bakoresha terefone n’ibindi.

Min Jean de Dieu Uwihanganye
Min Jean de Dieu Uwihanganye

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ibikorwa remezo Jean de Dieu Uwihanganye yongeye gukebura abatwara ibinyabiziga, ubwo bari mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda wabereye k’urwego rw’igihugu i Musanze kuri uyu wa14/11/2017.

Min Jean de Dieu Uwihanganye yagaragaje raporo yakozwe na Mininfra y’uburyo abantu bakomeje guhitanwa n’impanuka m’u Rwanda.

Agira ati“kuva mu kwa 8 kugeza mu kwezi kwa 10,impanuka zabereye mu muhanda zimaze guhitana abantu162,abamugaye bikomeye ni 250, mu kwezi bivuze ko hapfa abantu bagera muri 60,ku munsi abantu2.
Arakomeza ati”turabivuga nk’imibare ariko mumenye ko ubuzima bw’Abanyarwanda ari ubuzima bufite agaciro”.

Minisitiri Uwihanganye yavuze ko uburangare bw’abashofere ku matelefone ari bwo bukunze gutera impanuka zitwara ubuzima bw’abanyarwanda.

Polisi n'abayobozi batandukanye
Polisi n’abayobozi batandukanye

Yasabye abagenzi bakoresha ibinyabiziga kwibungabungira ubuzima birinda guceceka mu gihe umushoferi anyuranya n’amateheko.

Ati“ibijyanye n’umutekano mu muhanda ntibireba Police gusa,nitwe bireba mbere na mbere umushoferi aravugira kuri telefone muricaye mwese muri 30 mu modoka nta numwe ushobora uvuga! Ufite uburenganzira bwo kumubuza yakwanga mukabwira abapolisi”.

IGP Emmanuel Gasana yavuze ko icyumweru cy’ahariwe umutekano mu muhanda ari uburyo bwo gukangurira abaturage kurwanya ibyaha no gukangurirwa amategeko agenga umuhanda hagamijwe gukumira impanuka zikomeje guhitana benshi.

Yavuze kandi ko bigayitse,bisuzuguritse kandi bibabaje kuri Police y’u Rwanda n’Abanyarwanda bose kuba abantu bakomeje gutakaza ubuzima kubera impanuka bagakwiye kwirinda.

Abaturage ngo bungukiye byinshi mu magambo babwiwe,none ngo bafashe ingamba zo kwirinda impanuka.

Hakizimana Emmanuel ati“icyo tugomba gukora ni ukuba ijisho rya mugenzi wawe,gutwarwa n’umushoferi afite umuvuduko mwinshi cyangwa agenda avugira kuri telefoni ni ukumwinginga yakwanga tukabimenyesha Police”.

Abanyamaguru bakorewe inzira
Abanyamaguru bakorewe inzira

Zihabandi Faustin ati“turitwararika twubahirize ibyapa,ubundi twapfaga kwambuka ntacyo twitayeho ariko badukoreye inzira zidufasha kwambuka,turishimye”.

Insanganyamatsiko y’icyumweru cyahariwe umutekano mu muhanda igira iti Menya kandi wubahirize amategeko y’umuhanda urengera ubuzima.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka