Bugesera: Batanu bafunze bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Abantu batanu bo mu Bugesera bari mu maboko ya Polisi bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside kubera amagambo babwiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abantu batanu bo mu Karere ka Bugesera bafunze bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside
Abantu batanu bo mu Karere ka Bugesera bafunze bakekwaho ingengabitekerezo ya Jenoside

Muri bo harimo umugabo w’imyaka 44 y’amavuko wo mu mu murenge wa Mayange wabwiye uwo bakoranaga akazi ko gupakira ibiti mu modoka ati “ Abatutsi baduha akazi gute!”.

Nyuma yaho yahise atabwa muri yombi kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Mayange.

Undi ufunze, ni umusaza ufite imyaka 65 y’amavuko, utuye mu murenge wa Rilima. Yabwiye Ruhanga Innocent, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ko Abatutsi ari babi kandi ko ari abagome.

Ruhanga yahise ajya kumurega ku buyobozi bw’akagari. Ndayizeye Jean D’Amour, ushinzwe iterambere muri ako kagari yafashe umwanzuro wo kubunga ariko yabikoze nyuma yo guhabwa ruswa ya 5000RWf.

Ibyo byaje kumenyekana maze Ndayizeye n’uwo musaza warezwe bombi batabwa muri yombi, ubu bafungiye kuri Station ya Polisi ya Rilima.

Abandi bafunzwe harimo umusore w’imyaka 25 y’amavuko n’undi w’imyaka 24 y’amavuko, babwiye Mukandanga Francine, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, ko bazongera bakabarangiza. Ubu nabo bafungiye kuri Station ya Polisi ya Rilima.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr. Alvera Mukabaramba ubwo yatangizaga icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 23 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Bugesera, yabwiye abaturage ko bagomba kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Yakomeje avuga ko muri 2016, Intara y’Iburasirazuba yaje ku isonga mu kugira ingengabitekerezo ya Jenoside kuko hagaragaye 88 muri 232 bagaragaye mu gihugu hose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

aba nabaturanyi banjye mumurenge wa Rilima.uyumunsi ntibakiri Kur station ya Rilima ahubwo boherejwe kukarere kur station ya police INYAMATA.police ikomeze ikore akazi kayo

Grace Ntaganda yanditse ku itariki ya: 13-04-2017  →  Musubize

Biarababaje kubona hari abantu bagifite ingengabitekerezo ya jenocide rwose. Ariko urugamba ruracyakomeje rwo kuyirwanya burundu. Abo bantu baba bashaka kudusubiza inyuma nibajye bafatwa bakurikiranywe.

HAKORIMANA Vedaste yanditse ku itariki ya: 12-04-2017  →  Musubize

Ariko se abantu inyungu bakura mugushaka guhitana ubuzima bw’abandi ni izihe?Abantu babanye neza byatwara iki?Abantu bavuga amagambo mabi nkariya atuma dutakaza ikizere cy’ejo hazaza h’Urwanda ubwo barashaka iki koko?

Aho kurangamira icyateza imbere abanyarwanda,bamwe baracyarangajwe no kongera kumena amaraso koko?Genocide yakorewe abatutsi ntawe itagizeho ingaruka kuko uwo itahitanye amfite ikibazo cy’abe yabuze abandi bafite ipfunwe ry’amaraso bamennye.Dukwiye kumenya ko twese turi abanyarwanda kdi dumfite uburenganzira bumwe ku gihugu ntawukwiye guhezwa.

Simon yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

ariko kki abantu batishyira mu myanya ya bagenzi babo koko? ko ntawe udakunda kugira umuvandimwe twakwimenye tukamenya bagenzi bacu ko twese twakubahana tugaca ingengabitekerezo idashyitse y’amoko?

Rda yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

Reka mpumurize abarokotse jenocide yakorewe abatutsi yo muri mata 1994 murwanda,mwarishwe,muvushwa ibikomere ,murashinyagurirwa nibindi bibi mwakorewe muzira uko mwaremwe,reka mbabwire ngo ntimucibwe intege nabo bakwirakwiza ingengabitekerezo mbi ahubwo mureke tugire imbaraga zo gushyigikira ibyagezweho kdi abayihagaritse ndetse natwe ubwacu ntituzabemerera narimwe ,barirushya.

Rurangwa Gakuru JMV yanditse ku itariki ya: 11-04-2017  →  Musubize

reta nigire icyo ikora iburasirazuba kuko barakabije cyane cyane mumutara

iradukunda cruise yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Rwose polisi nibikurikirane ibahane byintangarugero

Augustin yanditse ku itariki ya: 10-04-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka