Batoraguye uruhinja mu musarane wa metero 15 z’ubujyakuzimu

Abaturage bo mu mudugudu wa Rwanza, mu murenge wa Nyamata, muri Bugesera, batoraguye uruhinja mu musarane uri gucukurwa babura uwarutayemo.

Abaturage bo mu Bugesera batoraguye uruhinja mu musarane
Abaturage bo mu Bugesera batoraguye uruhinja mu musarane

Byabaye ku mugoroba wo ku itariki ya 09 Ukwakira 2016.

Urwo ruhinja barusanze mu musarane wa metero 15 z’ubujyakuzimu barimo gucukura mu nzu itaruzura; nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kayumba, Bankundiye Chantal abisobanura.

Agira ati “Abaturage batuye aho bahise badutabaza maze k’ubufatanye na Polisi n’abaturage uwo mwana yaje gukurwa muri uwo mwobo agihumeka, tukaba twamujyanye mu bitaro bya ADEPR Nyamata akaba arimo kwitabwaho n’abaganga”.

Uyu muyobozi avuga ko uwataye uwo mwana ataramenyekana. Bari gukorana n’inzego z’umutekano n’abaturage kugirango barebe ko uwo mubyeyi yafatwa.

Umuyobozi bw’ ibitaro bya ADEPR Nyamata, Dr. Rutagengwa Alfred avuga ko uwo mwana nta kibazo yagize. Kuri ubu ari mu cyuma kimwongerera ubushyuhe.

Ibitaro nabyo byamushakiye amata ahabwa abana bakivuka, akaba ariyo arimo guhabwa.

Agira ati “Tugiye kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera maze turebe umuryango wakwakira uwo mwana, kuko atakomeza kuba hano mu bitaro”.

Ubuyobozi bwa Polisi mu Karere ka Bugesera buragira inama abakobwa n’abagore ko aho kugira ngo bajye babyara abana maze babajugunye ahubwo bazajya bareka kubyara.

Ingeso yo kubyara abana bakabajugunya irasa n’iyeze mu murenge wa Nyamata kuko mu mezi atatu ashije harabarurwa abana bane bamaze gutoragurwa batawe n’ababyaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

Umuntu nkuwo ntimukamutindeho,nta rukundo n’impuhwe afite.
Azabona ishyano.icyo cyaha ni sakirirego.

umukunzi yanditse ku itariki ya: 11-10-2016  →  Musubize

mbega umugome uhetse umugomo mana umurebe azafatwe ahanwe byintangarygero

kavuyo yanditse ku itariki ya: 10-10-2016  →  Musubize

ariko nkaba bantu kuki Imana ibaha urubyaro koko nkubu agize ibyago ntazongere kubyara ntiyazicuza

mamy yanditse ku itariki ya: 10-10-2016  →  Musubize

Biblia yari yarahanuye ko mu munsi y’imperuka abantu bari kwanga ababo! Mumureke azabiryora arimbuke abure ubuzima bw’iteka.

mbiteze Jerome yanditse ku itariki ya: 10-10-2016  →  Musubize

iyonkozi yikibi ishakishwe ihanwe kbs Police nikorane ubwenge.

Rurangirwa Albert yanditse ku itariki ya: 10-10-2016  →  Musubize

uwo mugore ni umugome mubi cyane.
inama nagira abagore nabakobwa nuko bakwifungisha aho kubyara abo guhotora. cg ntibibambaze kubagabo

aias yanditse ku itariki ya: 10-10-2016  →  Musubize

mbega ubugome!!azafatwa twizerimana

tuyishimire valentine yanditse ku itariki ya: 10-10-2016  →  Musubize

abagome baracyarihokoko!!?

tuyishimire yanditse ku itariki ya: 10-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka