Bateka imitwe, bakaniba bifashishije irangamuntu z’impimbano

Gasangwa Innocent wo muri Kicukiro yahaye imodoka ye umuntu ngo ajye kumva uko imeze kuko yashakaga kuyigurisha birangira ayibuze ahubwo igurishwa n’uwo yayihaye.

Aya marangamuntu ni amahimbano imyirondoro iriho ntihura n'amafoto
Aya marangamuntu ni amahimbano imyirondoro iriho ntihura n’amafoto

Iyo modoka yo mu bwoko bwa RAV4 ifite pulaki RAD615P, yayihaye uwitwa Hakizimana Emmanuel mu mpera za Gashyantare uyu mwaka, ayimarana iminsi amwishyura ibihumbi 25Frw ku munsi, nyuma ngo aza kumushaka kuri telefone aramubura atangira gushakisha.

Agira ati “Nagiye kuri Polisi ndabivuga, bandebera mu modoka zifatwa kubera amakosa irabura. Nahise njya muri RRA nsaga yaragurishijwe na ‘mutation’ yararangiye, icyakora bandangira aho iherereye nsubira kuri Polisi bampa urupapuro rwo kuyishakisha”.

Yongeraho ko yahise ajya kuyishaka ayisanga ahitwa ku Ikora muri Nyabihu, asaba Polisi kuyifata birakorwa, ubu ikaba iri mu maboko y’urukiko rukuru rwa Nyarugenge kuko uwari wayiguze na we akeneye ubutabera.

Kugira ngo iyo modoka ibashe gukorerwa mutation muri RRA, ukekwaho kuyiba (Hakizimana Emmanuel) yakoresheje indangamuntu mpimbano, iriho ifoto ye n’imyirondoro yuzuye ya nyirimodoka ku buryo ngo ntacyo barabutswe.

Uko abakekwaho ubwo bujura bafashwe

Hashize iminsi Gasangwa ngo yaje guhamagarwa n’undi muntu wavugaga ko ari i Kigali ariko ko aba i Burayi, ashaka imodoka akodesha mu gihe cy’ukwezi.

Barahuye bumvikana ku giciro, gusa amuha imodoka ya mugenzi we kuko we nta yindi yari afite, bakorana amasezerano ayimuha ku ya 14 Mata 2018.

Gasangwa ariko avuga ko yaje kumenya ko indangamuntu y’uwo mugabo bakoresheje mu masezerano yari impimbano.

Ati “Yazanye indangamuntu mpimbano yanditseho Kayiranga Eugène kandi we yitwa Ntihemuka Emmanuel usibye ko nabimenye nyuma”.

Arongera ati “Iyo modoka yahise ayishakira umuguzi afatanyije na wa wundi wanyibye iyanjye ari na we wamundangiye kuko bakorana muri ubwo bujura. Ariko ubwo yari yahimbye indi ndangamuntu iriho amazina ya nyirimodoka, Buhigiro Karekezi Seth, n’ifoto y’uwo mujura”.

Aba bagabo batekaga imitwe bakiba bakoresheje amarangamuntu y'amahimbano
Aba bagabo batekaga imitwe bakiba bakoresheje amarangamuntu y’amahimbano

Uwari ugiye kugura iyo modoka ngo yarebye amazina ya nyirayo ahita ashaka numero ye aramuhamagara amubaza ibyayo kuko yabonaga irimo igurishwa make, ngo bayishakagamo miliyoni umunani kandi ifite agaciro ka miliyoni 12Frw.

Ngo bahise bumvikana uko babafata, ugura ahana gahunda n’abagurisha ariko yanabimenyesheje Polisi, bahita bafatirwa mu cyuho ubu bakaba bafungiye kuri station ya Polisi i Remera.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (RIB), Mbabazi Modeste, avuga ko abo bagabo bombi basanzwe bazwi mu byaha nk’ibyo.

Yongeraho ko nibaramuka bahamwe n’icyo cyaha bazahanwa hakurikijwe ingingo ya 609 na 610 z’igitabo cy’amategeko ahana, zihanisha icyo cyaha igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 300.

Agira inama abashaka gukirira ku by’abandi ko babireka kuko iteka bafatwa bikabagiraho ingaruka zitari nziza ndetse n’abaha imodoka abantu batazi bagendeye ku masezerano gusa, akabasaba gushishoza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Niba bashobora gukoresha irangamuntu ikemerwa na Rwanda Revenue, Muri mutation, bahawe akazi Muri NIDA kobyumvikana ko bashonje kd bazi ubwenge!!!

Me yanditse ku itariki ya: 11-06-2018  →  Musubize

ibyobisambo bikanirwe urubikwiye

maniraguha david yanditse ku itariki ya: 1-05-2018  →  Musubize

wowe utangiye guca imanza ngo uwo Gasangwa afitanye isano ya hafi n ibyo bisambo! urabona bishoboka kandi yariwe wibwe! ubutabera nabo s abana barekere akazi kabo gakorwe!

mimi yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

muzakurikirane mumenye ibihano bazahabwa. muzanabaze niba batazarekurwa muri ndemeye

itetero yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

Ikigaragara mwasuzuma neza uyu Gasangwa ko nta sano yahafi yaba afitanye n’ibyo bisambo! Kuko mubyo atangaza harimo guhuzagurika!

Pierre yanditse ku itariki ya: 30-04-2018  →  Musubize

turashimira uwomuturage watangiye amakuru kugihe

maniraguha david yanditse ku itariki ya: 1-05-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka