Batatu bafashwe bambaye ibiyobyabwenge

Inzego zishinzwe kubungabunga umutekano mu Karere ka Nyagatare zafashe abagore batatu bafite inzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge mu Rwanda.

Abo bagore ntabwo batwite ahubwo bambariye ku nzoga zifatwa nk'ibiyobyabwenge
Abo bagore ntabwo batwite ahubwo bambariye ku nzoga zifatwa nk’ibiyobyabwenge

Bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2017, ubwo bari bari mu modoka yavaga Nyagatare yerekeza i Kigali. Bafatiwe ahitwa Gihorobwa.

Izo nzoga bafatanywe ni zimwe zo mu masashi. Izo bari bafite zitwa Zebra zituruka muri Uganda. Bafashwe bazambariyeho imyenda.

Zifite agaciro k’ibihumbi 129600RWf. Buri wese yari yambariye ku ikarito yazo uretse umwe wari ufite amapaki atandatu.

Abo bagore bavuga ko kwambarira hejuru y’inzoga ari amayeri yo kugira ngo badafatwa; nkuko Mujawimana Angelique wiyemerera ko ari ubwa kabiri afatanywe izo nzoga, abisobanura.

Agira ati “Mbere bazifatiye mu gikapu, numvaga nabahejeje kuzambariraho ariko nyine ni uko bigenda nyine nabwo ndafashwe nemeye igifungo. Ahubwo nanjye sinzi icyabibabwiye pe!”

Akomeza avuga ko babanje kwambara ishati n’ikabutura hanyuma bizirikaho amashashi bakoresheje imikoba n’imigozi hanyuma barenzaho indi myambaro.

Ababonye abo bagore babanje kwibeshya ko batwite cyangwa se babyibushye.

IP Jean de Dieu Kayihura, umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu ntara y’Iburasirazuba avuga ko kuvumbura ayo mayeri yose abacuruza ibiyobyabwenge bakoresha babikesha amakuru bahabwa n’abaturage.

Ahamagarira abaturage kwirinda kunywa no gucuruza ibiyobyabwenge kuko uretse kubagiraho ingaruka binabakururira igihombo n’igifungo.

Agira ati “Turasaba abaturage rwose babicikeho kuko urumva nk’aho bararanguye none barahombye, ikindi kandi bagomba gufungwa. Ibiyobyabwenge mu busanzwe byangiza n’ubuzima bw’ubinyoye.”

IP Kayihura avuga ko Akarere ka Nyagatare ariho hakunze kunyura inzoga zo mu mashashi na kanyanga naho Kirehe na Ngoma hakanyura urumogi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

Abo Ba Byeyi Niba Alu Bwambele Nimuce Inkonizamba Mubabarie Kandi Na Bontibazongere ,begutangira Umwaka Bafunze

Nahayo XAVIE yanditse ku itariki ya: 24-12-2017  →  Musubize

nibabakosore nabandibibaberesomo

Rubwiriza Tharcise yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

Birababajecyane kubon ababyeyinkabo biteshagaciro banditseamatekamabi nabandibabyumvireho ntanyunguzibiyobyabwenge uretseigifungo twesehamwedushakire iteramberemubindi tutangijeurubyirukorwacu

Rubwiriza Tharcise yanditse ku itariki ya: 23-12-2017  →  Musubize

abadamu kwambara ibyobiyobyabwenge ntibibakwiye pe

alice yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

http://FixMonthlyincome.com/?refer=83776

Gucuruza ibiyobyabwenge nta bwenge burimo nibacuruze ibiribwa bisobanutse

Alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

mubyukuri ibiyobya bwenge bikwiye gucik mu rwanda kuko bihungabanya umutekano w’igihugu MURAKOZE PE ABO BAGORE BAHANWE URUBAKWITIYE

alias yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Bafashwe mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 19 Ukuboza 2018??
2017, umwaka mwawutangiye?

Bosco Kwizera yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Nibabicikeho.police y’u RDA irizewe kdi iri maso.

Damas yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Nibabahashe nuburaya bwaturukaga aho yabura ayo gutanga agatanga ubuzima bwe

SIBOMANA Valens yanditse ku itariki ya: 20-12-2017  →  Musubize

Abo bagore bahanwe byintangarugero kuko ibibyabwenge bituma igihugu kidatera imbere.

Ntezimana sam kaka yanditse ku itariki ya: 19-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka