Banki y’Abaturage yongeye kwibwa akayabo

Umukozi wa Banki y’Abaturage (BPR) ishami rya Rubavu arakekwaho kwiba ibihumbi 115 by’Amadolari y’Amerika (Miliyoni 92 Frws) na Miliyoni 6RWf, yose hamwe akaba ahwanye na miliyoni zirenga 98RWf.

Umukozi wa BPR ishami rya Rubavu arakekwaho kwiba amamiliyoni akayatorokana
Umukozi wa BPR ishami rya Rubavu arakekwaho kwiba amamiliyoni akayatorokana

Tariki ya 18 Ukwakira 2016 nibwo ayo makuru yamenyekanye ko uwo mukozi yatorokanye ako kayabo.

Ayo makuru akomeza avuga ko uwo umukozi wa BPR ishami rya Rubavu, riri mu mujyi wa Gisenyi, yari ashinzwe guha amafaranga abakiriya b’icyubahiro.

Ibi bibaye nyuma y’icyumweru kirenga nanone abakozi babiri ba BPR ishami rya Batima riri mu Bugesera baketsweho gutorokana miliyoni zisaga 14RWf.

Amakuru atangazwa na bamwe mu bakozi ba BPR, avuga ko tariki 14 Ukwakira 2016 uwo mukozi wa BPR ishami rya Rubavu yatangaje ko atazakora ku wa gatandatu (tariki ya 15 Ukwakira 2016).

Yavuze ko ahubwo azakora ku cyumweru (tariki ya 16 Ukwakira 2016).

Ubuyobozi banki bwa BPR ishami rya Rubavu bwatanze ikirego kuri Polisi mu Karere ka Rubavu buvuga ko bwategereje ko uwo mukozi agaruka ku kazi bukamubura.

Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu mu ntara y’Uburengerazuba, CIP Kanamugire Theobar avuga ko amakuru y’uko Banki BPR yibwe yamugezeho ubwo umuyobozi wa banki yajyagayo gutanga ikirego.

Umuyobozi wa BPR ishami rya Gisenyi, Etienne Gatera yirinze kugira byinshi atangaza ahubwo avuga ko Banki yibwe kandi ko ari kujya kuri Polisi kugira ngo ikurikirane ikibazo.

Taliki ya 27 Mata 2015 undi mukozi wa Banki y’abaturage mu Karere ka Rubavu ishami rya Kanama yari yaburiwe irengero bivugwa ko yatwaye miliyoni 11 n’ibihumbi 900RWf.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

bigaragare ko iyo bank ariyo ikunda kwibwa cyane nabakozi bayo , bivuze ko ubuyobozi bwabo , nta stragies zisobanutse zo gutuma ntamuntu upfa kuyatwara bimworoheye

jmv yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

ark inyangamugayo zagiyehe rwose?

TUYISENGE Adonie yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

ark nigute umukozi wohasi nkuwo yatwara
miliyoni 98 ? buriya urebye neza wasanga abobayobozi biyo banki babifitemo uruhare ababishinzwe babicungane ubushishozi

popo yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

Niyo mpamvu banga kutugiriza baba bikuriramo ayabo nategereje ko babona icyuho

alias yanditse ku itariki ya: 20-10-2016  →  Musubize

nahoraga nibaza Bi mpamvu KI ujya gutora amafaranga yawe ugasanga bagukubise Ku bishyitsi bayamazemo bayakata burya banking FIBA yiyishyura ! mbega NGO abagabo bararya imbwa zikishyura !.

alias yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

nibakurikiranwe banga kuyatuguriza twatanze ingwate kugirango babone ibyobiba

elie yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

police ni ikore uko ishoboye ifate icyo gisambo,kuko amafaranga yibwe ni menshi cyane kbs

ISHIMWE yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

Erega ntimwirwe mujya kure,uburyo umuntu nk’uwo aba yarageze mu kazi akenshi ntabwo buba busobanutse.

Nizeyimana yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

None se ubwo Leta na Banki y’abaturage y’u Rwanda murafata ingamba ki kugira ngo uwo mutungo w’abaturage ugaruzwe ?

ALIAS yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

ariko Murwanda haracyaba ibisambo? konunvango hararizwe ibyobisambo binyurahe yewe nibyiza ubwo musigaye mutangaza amakuru nkayo ndabashimye mukomerezaho kutwihera amakuru

Robert yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

police ni ifate ingamba kuko birakabije vraiment.

sylvestre yanditse ku itariki ya: 19-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka