Bamutuburiye asaga Miliyoni 2.5RWf bamusigira amakayi ya musana

Nyirangirinshuti Claudine wo mu Karere ka Gisagara, abantu bataramenyekana bamutekeye umutwe bamutwara asaga Miliyoni 2.5RWf bamusigira amakayi ya musana.

Bamutuburiye bamusigira amakayi ya musaza
Bamutuburiye bamusigira amakayi ya musaza

Nyirangirinshuti yabwiye Kigali Today ko yazindutse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Gashyantare 2017, agiye mu Mujyi wa Huye ajyanye ibihumbi 489RWf kubibitsa, agahita abikuza Miliyoni 2.5RWf ngo nayo ajye kuyabitsa mu yindi banki.

Akigera muri iyo banki yagombaga kubitsamo amafaranga, ngo haje umusore amusaba kumwereka uko buzuza urupapuro rwo kubitsa, arabimwereka.

Nyuma gato ngo haje undi asaba aba bombi bari bicaranye kumurangira aho yavunjisha amadorari y’Amerika, mu mafaranga y’Amanyarwanda.

Nyirangirinshuti ngo yasabye uwo musore kubikorera muri banki barimo ariko umusore ngo akomeza kumuhatiriza ko yajya kumwereka ahandi.

Ahamya ko atamenye uburyo yaje gusohoka muri iyo banki akajyana uwo musore mu yindi banki ngo abe ariho avunjisha.

Bakihagera ngo uwo musore yavunjishije Amadorari 100 gusa, hanyuma ngo asaba Nyirangirinshuti kuza ngo amugurire icyayi kuko yamufashije.

Ariko ngo bataragenda uwo musore yamuhereje inoti y’amadorari, igihe ashatse kureba umubare wayo ngo ntiyamenye igihe "enveloppe" yari afite yagendeye agasigarana iyo uwo musore yari afite.

Agira ati "Yampereje inoti numva sinzi ukuntu mbaye mu mubiri ariko nshaka kureba ayo ampereje.

Ubwo enveloppe nari mfite nayishyize mu kwaha ngiye kuyireba ndayibura sinamenye igihe yagendeye nsanga nsigaranye aka gatoya karimo aya makayi.

Mbajije abamotari aho umuntu twarikumwe agiye bahise bambwira ko yuriye yagiye n’imodoka y’ivatiri agiye."

Nyirangirinshuti Claudine avuga uwo muntu ugaragara kuri iyo foto yagaragajwe n'ibyuma bifata amashusho muri banki, akeka ko ariwe wamutuburiye
Nyirangirinshuti Claudine avuga uwo muntu ugaragara kuri iyo foto yagaragajwe n’ibyuma bifata amashusho muri banki, akeka ko ariwe wamutuburiye

Nyirangirinshuti avuga ko akimara kwibwa yasabye banki barimo kureba ku mashusho yafashwe na camera za banki akarebamo abamwibye. Yaje kubonamo ifoto y’umwe muri abo basore avuga ko bari bari kumwe.

Avuga kandi ko yatanze ikirego kuri Polisi y’igihugu ngo bamufashe arebe ko yagaruza amafaranga ye.

Aya mafaranga uyu mukobwa yibwe yari ay’umukoresha we yari amuhaye ngo ajye kuyabitsa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

UBWOYAGUHAYEIDORARI,WUMVAURAHASHYE,DOREKOMUKUNDANABASORE,WOWESEWARUMUHAYEIKI.

KAYITESI yanditse ku itariki ya: 25-02-2017  →  Musubize

Yooo,mbega ishyano! pole mama isi turimo ninjyanamuntu, gusa wihangane ibyo bisambo nibifatwa bizahanwe bikomeye, nanjye byantwaye 185000F.

alias yanditse ku itariki ya: 22-02-2017  →  Musubize

ABAKOBWA, MUKUNDA IBYUBUSA, WOWE WARUSHINZWE IKI MURI BANKI KUKI UTAMWOHEREJE KURI, RECEPTION NGUKOMEZE, IBYAWE, UKIRUKA, NGO BAGIYE KUKUGURIRA, ICYAYI, UFITE 3OOOOOO, !!!!!!UMUNTU UTAZI! !!!NIBA NTAMUPANGO, URIMO. HARICYO UBUZE,

lg yanditse ku itariki ya: 17-02-2017  →  Musubize

Yoo !!!! Ubwosubwo yumvise amaze gute bamaze kumwiba????
Ahaaa arijye barikujyana murikoma pe

Shagusa ntakundi pe nukwihangana.
Murakoze.

bulime jasaan yanditse ku itariki ya: 16-02-2017  →  Musubize

ihangane sister nyine ubwo nukumvijana numukoresha akajya agukata kugashahara kdi niba warizigamye nyine nukuishyura boss ikindi wihangane milion 2, 5ninyinshi ariko hagumubuzima !!

nshimiyimana Ramadhan yanditse ku itariki ya: 16-02-2017  →  Musubize

ibyambayeho ni copy pest y’ibyo byabaye kuli uwo mu mama, njye bankuye kuli gishe muli bk gusa naketse ko na gishetie yari abitemo uruhare. uwo wanditse haruguru, twashakanye tugatanga amakuru kuli police kuko ababikora ni group kandi bafite aba securite ba intersec barinda ziriya bank bakorana na bamwe mubakora kuri za gishe.

rajab yanditse ku itariki ya: 16-02-2017  →  Musubize

Ihangane ark.iby’isi birashakwa. ark nanone 2.5 million ni menshi kbs.

Alias tiger yanditse ku itariki ya: 15-02-2017  →  Musubize

Ewe mana we! ko ibyo bintu bidakwiye mu banyarwanda koko? police ishyiremo akabaraga urebe ko wababona. ariko nibafatwa bazakanirwe urubakwiye.

Alias tiger yanditse ku itariki ya: 15-02-2017  →  Musubize

iyo bank niyihe ?

elisa yanditse ku itariki ya: 15-02-2017  →  Musubize

Ihangane ntakundi uko byakugendekeye nanjye ni uko neza kuri 07/01/2013 njye bantwaye 2 117 000 muri Coogebanque i Kigali hariya muri rond point .Ibyo bagukoreye pe nanjye ni ibyo neza kdi nanjye yari ay’umukoresha wanjye narinjyanye kuri banque nubundi

Maniragena yanditse ku itariki ya: 15-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka