Bamusanze mu nzu yapfuye bayoberwa icyamwishe

Uwitwa Ndamiye wari utuye mu Murenge wa Muhoza muri Musanze, bamusanze mu nzu yari acumbitsemo yapfuye ariko ntiharamenyekana icyamwishe.

Nyuma y'urupfu rwe benshi bitabiriye kuza kureba aho yari acumbitse
Nyuma y’urupfu rwe benshi bitabiriye kuza kureba aho yari acumbitse

Urupfu rw’uyu musore, wari uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, wakoraga akazi k’ubukarani ngufu mu Mujyi wa Musanze, rwamenyekanye ku mugoroba wo ku itariki ya 05 Ugushyingo 2016.

Ingabire Christine, wari ucumbikiye nyakwigendera mu gihe cy’imyaka itanu, ahamya ko uwo musore yari amaze igihe kingana n’ukwezi yararembeye mu nzu.

Ariko ngo mbere yuko ashiramo umwuka yabanje gutaka cyane bagiye kureba basanga yitabye Imana.

Agira ati “Abana bumvise ataka mu kanya gato bagiye kureba basanga ashizemo umwuka kuko yari amaze iminsi arembeye mu nzu. Turakeka ko ari ikibazo cyo kutagira Mitiweri kandi akaba wenyine mu nzu.”

Ndamiye yari arwariye mu nzu ya wenyine kandi ntagire umugeraho
Ndamiye yari arwariye mu nzu ya wenyine kandi ntagire umugeraho

Basebya Alphonse, wabanaga na Ndamiye mu ishyirahamwe rimwe ry’abakarani ngufu, uvuga ko nta bwisungane mu kwivuza yari afite.

Akeka ko ngo ari yo mpamvu yatumye Ndamiye arembera iwe mu rugo maze ntashobore kujya kwa muganga, kwivuza.

Agira ati “Rwose iyo agira ubwisungane mu kwivuza,akajya kwa muganga agifatwa n’uburwayi, ndakeka ko abaganga bagombaga kugira icyo bakora ku buzima bwe ibintu bigishoboka.”

Mushiki wa Ndamiye witwa Nyirabazungu Florence avuga ko nyuma y’igihe gito bamenye ko arwaye bateganyaga kuza bakamuvuza ariko ngo bahise bumva inkuru yuko yapfuye.

Bose nubwo bavuga ko nyakwigendera yari arwaye, yararembye nta numwe uzi indwara yari arwaye cyangwa icyaba cyamwishe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhoza, Manzi Jean Pierre nawe avuga ko icyishe Ndamiye kitaramenyekana. Akeka ko yaba yazize kuba mu nzu wenyine akarwara akabura umuvuza.

Aha niho ahera asaba abaturage kwivuriza igihe ndetse bakanafashanya mu gihe umwe muri bo yarwaye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

mubyukuri ucumbikiye umuntu munzu yawe umenyeko arwaye ntu musuye ngo umenye ubufasha wa muha bakuvajije uti namenyeko arwaye numvishishe ataka nasanze yapfuye kdi Sinzi icyamwishe ubwo ibyo niki koko.ariko harabura iki kgrngo twite kubo dufite mungo zacu

jean d’amour yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

Ntacyo navuga birababaje gusa
Imana y’amahoro imwakire mu bayo

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

Damn it!!kweli ni gute umuntu yafa ngo niko atafite mutuel de santé????nago byuvikana.

Rody Rwig yanditse ku itariki ya: 8-11-2016  →  Musubize

Imana yakire Ndamiye mubayo.
Niba Ndamiye yari amaze igihe arwariye munzu arimo wenyine nti yaba yarazize inzara niba atari agishobora gusohoka ngo ajye kwihahira?
Njye numva hashyirwaho itegeko rihana buri muntu wese ushoboye gukora atagira ubwisungane mu buv uzi. Kimwe muribyo bihano ki kaba gukora imirimo ya vanwamo a mafaranga yubwisungane.
Abaturanyi nabo bafite inshinga no zo gutwara umuntu wese urwaye kwa muganga aho ku mureka ngo agwe munzu

Fred Ukwishaka yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

Twitabire ubwisungane mu kwivuza bizatuma tuatinda kwiza.
Ariko inzego bireba nizikomeza gusinzira hari abazazira ikosorwa ry’ibyiciro kandi bapfane na bordereaux bishyuriyeho!

Christian yanditse ku itariki ya: 7-11-2016  →  Musubize

Birabaje kubona ikiremwa muntu gipfa nkaho ari imbeba. Aho yari acumbitse hari abandi bantu , uhereye kuri nyiri iryoc cumbi.
Abantu twese tujye dufashanya mubyo dushoboye, dusuhuzanye, kuko twese dukeneranye, kubana biruta byose....
NASAHAKA KUBUBUTSA KO IBIKORWA BYACU MURI IYISI, ARIBYO ARIBYO BIZATURANGA MUGIHE IYI MIBIRI YACU DUFITE MWISI IZABA YAPFUYE.
OUR SPIRIT AND FUTURE LIFE WILL BE DETEMINED BY OUR ACTIONS IN THIS CRAZY WORLD.
Please, help each other if you can.
R.I.P. Ndamiye.

kundabenshi yanditse ku itariki ya: 6-11-2016  →  Musubize

Yemwenimukomezemwihangane.Nimumujyanekwamuganga Murebe Icyamwishe Kandi Aruhukiremu Mahoro (rest in Peace) Imanimwakiremubayo Arikomukomezemwihangane..

Ukwizagira yanditse ku itariki ya: 6-11-2016  →  Musubize

Ndamiye Imana imuhe iruhuko ridashira, arko n’abandi Bose badafite mituelle bazishake hakiri kare kuko ntawuterwa y’iteguye.

BIZIMANA Fidele yanditse ku itariki ya: 6-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka