Bajyanwe kwa muganga nyuma yo gukora impanuka bahunga Polisi

Abasore babiri b’i Huye bajyanwe kwa muganga nyuma yo kugonga igipangu, bahunga Polisi y’igihugu yari ibatse ibyangombwa.

Abo basore bagonze urupangu rutuyemo abantu imodoka bari barimo yinjiramo imbere irangirika nabo barakomereka
Abo basore bagonze urupangu rutuyemo abantu imodoka bari barimo yinjiramo imbere irangirika nabo barakomereka

Ababonye iyo mpanuka bavuga ko yabereye mu mujyi wa Huye, mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku itariki ya 05 Ukuboza 2016.

Nyuma yo gukora impanuka aba basore bombi bahise bajyanwa kwa muganga. Umwe yahise ataha kuko yari yakomeretse byoroheje. Undi we ngo yari yakomeretse bikomeye ararayo.

Abo basore bombi umwe afite imyaka 20 y’amavuko naho undi afite imyaka 21. Bari bari mu modoka y’ivatiri ifite puraki nimero RAB351A. Umwe muri bo yari ari gutembereza mugenzi we wari wamusuye, mu mujyi wa Huye.

Bageze kuri Polisi y’igihugu ikorera mu muhanda irabahagarika ibaka ibyangombwa ariko uwari utwaye ntiyahagarara ahubwo yongera umuvuduko w’imodoka.

Uko niko imodoka yari irimo abo basore yasenye igipangu gituyemo abantu
Uko niko imodoka yari irimo abo basore yasenye igipangu gituyemo abantu

Polisi yahise ibakurikira, bagana mu rusisiro rw’ahirwa “Ku Itaba” bageze mu ikorosi uwari utwaye imodoka akata ikorosi imodoka iramunanira. Nibwo yahise ayishora ku gipangu gituyemo abantu, iragisenya yinjiramo imbere.

Igiti cyari giteye muri icyo gipangu ni cyo cyatangiriye iyo modoka naho ubundi ngo yari kuruhukira mu ruganiriro rw’inzu iri muri icyo gipangu.

Bageze mu ikorosi gukata biranga imodoka bayishora ku gipangu
Bageze mu ikorosi gukata biranga imodoka bayishora ku gipangu

Aba basore bazakurikiranwa kubera icyaha cyo gusuzugura Polisi. Nibasanga nta byangombwa bibemerera gutwara imodoka bari bafite nabwo bazabihanirwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 18 )

Ariko NTABARESHYA uvuga ngo bari kubareka bagashaka imodoka nyuma urumva ibyo ariko Police ikwiye gukora? None se babaye batwaye magendu cg intwaro wareka bakabanza bakazigeza aho bazihisha ukabafata nyuma?Cyangwa babaye bagiye gukora crime wabareka bakayirangiza ukabafata nyuma?
Think before you criticize bro!

Joseph yanditse ku itariki ya: 7-12-2016  →  Musubize

Gukurikira iriya Modoka byari ngombwa kugirango Police imenye impamva abantu banze guhagarara nicyo batwaye muririya modoka, kuko no kwanga guhagarara ukeka byinshi aho rero niho iperereza ryagombaga guhera icyaha kitarasibangana kuko no kwanga guhagarara kd uhagaritswe n’ubifitiye ububasha byonyine n’Icyaha, nabandi bibabere isomo.thx

J.Bosco yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Kwambika ipingu umuntu uriho uvirirana amaraso umurwanira numuganga Uri kumutabara ubwo subugwari kuriyo ntumwa ya police

Kwigengesera yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

ntakundi nibavurwe ariko polisi ntikirukankane ikinyabiziga ijye imenya purake hanyuma izakurikirane uwarutwaye nyuma muburyo bwo kugabanya ikibazo .

alias yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Iyi mpanuka ndabona yatewe na polisi y’u Rwanda. Ntabwo umupolisi abereyeho gutera ubwoba umuturage. Ntabwo kandi mbona impamvu ku kantu kangana urwara nko guhagarika umuntu atahagarara ushobora kumukurikira nk’aho wabwiwe ko yakoze ibyaha by’indengakamere. Ubuyobozi bukwiye kuba ubw’abaturage kandi bugakorera abaturage. N;aho ubundi iterambere turirimba ntaho rituganisha igihe umutrage afashwe nk’udafite akamaro.

Kombona yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

Ndumva kubakurikira aribyo byateje iyimpanuka bagombaga gufata parake yimodoka bakiyishaka bitonze hatabayeho amasiganwa urabona ko muri kiriya gipangu hari hagiye kuba indimpanuka ikomeye reba ukuntu kibaye ntaruhare babifitemo ninde wateje impanuka? ninde urubaka kiriya gipangu? muarakoze

ntabareshya jean pierre yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka