Bahangayikishijwe n’imbwa zirya abantu n’amatungo ku manywa y’ihangu

Abaturage bo mu Kagari ka Cyotamakara mu Murenge wa Ntyazo ho muri Nyanza bahangayikishijwe n’imbwa z’umuturanyi wabo zibarya zikanabarira amatungo.

Izo ni imbwa za Sibomana ziryamye mu rugo iwe. Zirirwa zibunga ntazifungirana
Izo ni imbwa za Sibomana ziryamye mu rugo iwe. Zirirwa zibunga ntazifungirana

Aba baturage bavuga ko izo mbwa iyo ziriye abantu cyangwa amatungo nta gikorwa ngo nyirazo ahanwe cyangwa ngo avuze abo zariye.

Mukarugira Marie Chantal, utuye muri ako kagari avuga ko imbwa z’uwo muturanyi wabo, witwa Sibomana Aimable, ziriye umwana we. Yagiye kumvuza amafaranga amushira nyara ngo Sibomana ntacyo yamufashije.

Agira ati “Uyu mugabo nta na kimwe yigeze amfasha. Nagurishije uduhene twanjye kugeza aho mpagarikiye.

Nategeshaga 2000RWf kujya i Nyanza nkongeraho n’ayo kurya, amafaranga aragenda anshiriraho burundu. Nibwo twahagaritse kongera kwivuza kuko nawe ntacyo yigeze adufasha ngo tuvurwe.”

Umukecuru witwa Niyonsaba we atuye mu murenge wa Kinazi, wo mu karere ka Huye, uhana imbibi na Cyotamakara. Avuga ko izo mbwa zamuririye ihene agasaba ko yakwishyurwa izo hene ze.

Agira ati "Zandiriye ihene azihagarikiye ku buryo namureze ku mukuru w’Umudugudu ariko aduca amazi (aradusuzugura). Icyo nasabaga ni uko yandihira ihene kuko ni zo zimbeshejeho."

Sibomana ngo atunze imbwa ebyiri. Abaturage bahamya ko ari zo zisagarira abantu zikabarya kandi ngo ntajya azikingiza.

Ikibazo cy’izi mbwa cyageze kuri Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Mureshyankwano Marie Rose ahwiturira ubuyobozi gukurikirana icyo kibazo.

Yavuze ko abariwe n’imbwa za Sibomana agomba kubavuza kandi n’amatungo y’abaturage zariwe akayishyura.

Agira ati "Ntibyemewe niba umuntu afite imbwa agomba kuyifunga ku buryo itarya abantu. Polisi irabafasha ikibazo mugikurikirane. Bayobozi b’Akagari n’Umurenge mumenye niba izo mbwa zikingiye.”

Guverineri Mureshyankwano yasabye abantu batunze imbwa kuzikingiza kandi bakanazifungira mu ngo zabo.

Ubwo twakoraga iyi nkuru ntitwabashije kubona Sibomana ngo agire icyo atangaza ku byo abaturage bamushinja. Twagiye no mu rugo iwe ntitwahamusanga ahubwo twahasanze imbwa ze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

BIRABABAJE NONESE UWO MUNTU ARI HEJURU Y’AMATEGEKO?UBUYOBOZI NIBUTABARE ABO BATURAGE KBS.

Yves yanditse ku itariki ya: 5-11-2016  →  Musubize

birababaje nonese uwo muntu ari hejuru y:amategeko ubuyobozi burengere abo baturage

Yves yanditse ku itariki ya: 5-11-2016  →  Musubize

bakomeze kwihangana

karegeya yanditse ku itariki ya: 5-11-2016  →  Musubize

pole kuri abo baturage, ko mwahasanze imbwa iyo muzereka badge mukazibaza icyo zibivugaho

jo yanditse ku itariki ya: 4-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka