Bafunzwe bashinjwa kunyereza amafaranga ya SACCO

Abakozi batatu bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha mu Bugesera, bakekwaho kunyereza amafaranga asaga miliyoni 1RWf ya SACCO Kamabuye bakoramo.

Abakozi batatu ba SACCO mu Bugesera bafunze bashinjwa kunyereza amafaranga
Abakozi batatu ba SACCO mu Bugesera bafunze bashinjwa kunyereza amafaranga

Muri abo bafunze harimo n’umucunga mutungo w’iyo SACCO.

Gasana John, umukozi ashinzwe iterambere ry’amakoperative n’ibigo bito n’ibiciriritse mu karere ka Bugesera, avuga ko batawe muri yombi ku mugoroba wo ku itariki ya 09 Ugushyingo 2016.

Babafashe nyuma yo kugenzura imikorerere y’iyo SACCO maze bagasanga ayo mfaranga abura.

Agira ati “Twagiye tubatunguye kugira ngo turebe niba amafaranga bafite ahuye nari mu mpapuro nibwo dusanze haburamo miliyoni imwe n’ibihumbi bisaga gato maganatatu.”

Avuga ko umucungamari w’iyo SACCO n’ababandi bakozi babiri batanga amafaranga bahise bemera ko koko ayo mafaranga abura. Bagahamya ko bayatwaye bayigurije, bagomba guhita bayagarura.

Polisi y’igihugu ikorera mu Bugesera yahise ibata muri yombi kuko ibyo bitemewe. Basobanuriwe ko niba barashakaga ayo mafaranga bagomba kubicisha mu nzira zizwi ziciye mu mategeko; nkuko Gasaba abisobanura.

Agira ati “Ibi bifatwa nk’icyaha cyo kunyereza umutungo, akaba ariyo mpamvu bagomba kubihanirwa.

Kuri ubu hakaba hatumujwe itsinda rishinzwe ubugenzuzi mu kigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative kugira ngo gikore igenzura ry’umutungo ngo harebwe niba ntamafaranga abura.”

Hari hashize igihe kitagera ku mwaka umwe mu bakozi y’iyo SACCO ya Kamabuye nabwo atwaye asaga miliyoni 8RWf kuri ubu akaba ataraboneka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka